skol
fortebet

Umukozi wa RIB yafatiye gitifu mu cyuho yakira ruswa

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kareba mu Murenge wa Jenda witwa Makuza Jean Claude yafatiwe mu cyuho ari kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi mirongo itandatu (60.000 Frw) ayahawe n’umuturage witwa Hategekimana Emmanuel wamusabaga gufunguza nyina ufungiye icyaha cy’urugomo.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018, nibwo umukozi w’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB yafashe Gitifu Makuza ari kwakira ayo mafaranga yahabwaga n’umuturage washakaga gufunguza umubyeyi we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Kampire Jeorgette yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyumuyobozi w’akagali ka Kareba.

Amakuru UMURYANGO wamenye ni uko kugeza ubu gitifu Makuza agifungiye kuri sitasiyo ya Mukamira.

Uhamijwe ruswa uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa