skol
fortebet

Urubanza rw’ abo kwa Rwigara: Busingye yasabye abasenateri ba Amerika gukura igitutu ku nkiko z’u Rwanda

Yanditswe: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kureka inkiko z’u Rwanda zigakorera mu bwisanzure mu rubanza rwa Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwabasabiye igifungo cy’imyaka 22 buri umwe. Ku wa 6 Ukuboza nibwo Urukiko Rukuru ruzafata umwanzuro ku byaha Diane Rwigara na Mukangemanyi bashinjwa.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga ibyangombwa ngo yemererwe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yabaye mu 2017, agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Mu cyumweru gishize, Senateri Dick Durbin wa Leta ya Illinois yanditse kuri Twitter ko ababajwe n’ibyaha byageretswe kuri Diane Rwigara kubera ko yashatse kwiyamamaza abinyujije mu nzira y’amahoro.

Senateri Ann Louise wo muri Missouri na we yasabye u Rwanda kurekura Rwigara, ngo kuko gukora politiki mu mahoro atari icyaha.

Senateri Patrick Leahy na Barbara Jean Lee bavuze ko Diane na Adeline bari kuzira kuba baratinyutse kuvuga kuri ruswa n’igitugu mu Rwanda.

Minisitiri Busingye yasabye abo basenateri guha ubwisanzure inkiko z’u Rwanda, zigakora akazi kazo nk’uko The East African yabitangaje.

Yagize ati “Si njye ugenzura abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ariko ibibera mu Rwanda ndabizi. Nzi ko ibibazo biri mu nkiko, biba bireba inkiko. Nkeka ko ari nako bigenda muri Amerika ariko niba atari ko bimeze, ubwo bitandukanye no mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Sinzi ikibaraje ishinga. Niba muri Amerika Inteko Ishinga Amategeko ariyo itegeka inkiko ibyo zikora bikemerwa, twe mu Rwanda si uko bikorwa.”


Diane Rwigarana na Adeline Mukangemanyi bazasomerwa tariki 6 Ukuboza 2018

Mu bandi bazamuye amajwi basabira Diane n’umubyei we kugirwa abere harimo komisiyo y’umutwe w’abadepite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iharanira uburenganzira bwa muntu.

Ibinyujije kuri Twitter, ku wa Mbere yagize iti “Kugaragaza ibitekerezo bya politiki mu ituze nta cyaha kirimo. Kwiyamamariza umwanya runaka si icyaha. Uyu munsi turasaba u Rwanda kurekura Diane Rwigara no kurekura Adeline Rwigara.”

Ni ubutumwa yatangaje mbere y’uko ku wa Kabiri tariki 4 Ukuboza 2018, izagira ibiganiro ku cyo yise kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’imfungwa za politiki mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko bitumvikana uburyo Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yivanga mu bucamanza bw’ikindi gihugu, ku kibazo idasobanukiwe.

Ibitekerezo

  • Bamufungire Visa niba anafite amazu USA bazifatire azahindura imvugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa