skol
fortebet

Apotre Yongwe yireguye nyuma yo gufungwa ashinjwa gukoresha uburiganya

Yanditswe: Monday 23, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, gutegeka ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza ku byaha ashinjwa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023,mu rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo haberye iburanisha ry’Urubanza Ubushinjacyaha buregamo, Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Yongwe yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya harimo no kurya amaturo y’abakristu.

Apotre Joseph Harerimana yafunzwe nta muntu wamutangiye ikirego.

Imvugo z’abatangabuhamya, bashinja Yongwe barimo Nyirabahire Anne, Bugingo Fraterne, Niyonzima Deborah n’undi utarashatse ko imyirondoro ye imenyekana wamuhaye ibihumbi 500 Frw ngo amusengere.

Ubushinjacyaha buvuga ko telefoni ya Yongwe igaragaza amafaranga menshi yagiye acaho mu bihe bitandukanye, nyuma yo gukorera abantu amayeri y’ubwambuzi.

Bwagaragaje ko kumufunga ari bwo buryo bwo gutuma icyo cyaha kidakomeza gusubirwamo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko amayeri y’ubwambuzi ye yari ukwizeza abantu icyiza cyangwa kubatinyisha ikibi, bigatuma bamuha amafaranga yabo.

Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga, Apôtre Yongwe, yagize ati “Nk’uko nabivuze mu ibazwa ryanjye, mfite ibyo nemeye ko abantu bampaye amafaranga mu buryo butandukanye. Ndi Umupasiteri kandi wabisigiwe amavuta nkaba ndi umushumba wimitswe."

Yavuze ko guhera mu 2013 akazi yakoze ari ukuba umushumba w’itorero bityo ko yatangiye gutungwa n’amaturo, kandi ko atabigize ibanga. Yavuze ko atari afite isoni ry’uko arya amaturo.

Yavuze ko atigeze ababwira ko azabakorera ibitangaza ahubwo ko yababwiye ko abasengera Imana ikabakorera ibitangaza.

Ati "Nabwiraga ababuze urubyaro, ko Imana yabaha urubyaro, Nabwiraga abafite uburwayi bwanze gukira ko Imana ishobora kubasubiza.”

Yavuze ko nta giciro kibaho yishyuza abantu ngo abasengere. Yabwiye urukiko ko abantu bari hanze y’igihugu bamusaba kubasengera, icyo abasaba ari insimburamubyizi cyangwa ibizakenerwa muri icyo gihe yatangiye kubasengera.

Yavuze ko ikibabaje nta muntu wigeze amwishyuza kuko iyo biza kuba yari kwishyura hanyuma Imana ikamuhembera icyo gikorwa cyiza.

Ibitekerezo

  • None se umuntu udafite Ayo maturo cyangwa icyo gutanga ngo ba musengere, menta Imana itazigera imukiza
    Gusa ibihumbi 500frw no Amafaranga menshi pe
    Harimo n’ubujura
    Ahanwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa