skol
fortebet

Béatrice Munyenyezi ushinjwa ibyaha bya jenoside yashinje ubushinjacyaha gukoresha ’inyandiko mpimbano’

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Rwanda, abunganira Béatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside babwiye urukiko rwisumbuye rwa Huye ko bagomba kuregera icyo bise "inyandiko mpimbano" yatanzwe n’ubushinjacyaha nka kimwe mu bimenyetso bishinja Munyenyezi, basaba ko urubanza rwaba ruhagaze.

Sponsored Ad

Munyenyezi yoherejwe n’Amerika mu Rwanda mu 2021 ngo aburane ku byaha akurikiranyweho birimo gukora jenoside no gushishikariza gufata abagore ku ngufu, ibyaha we aburana ahakana.

Mu iburanisha ryo ku wa gatatu, byari byitezwe ko impande ziburana zagombaga kugira icyo zivuga ku mvugo z’abatangabuhamya, urubanza rugasozwa.

Ariko uruhande rw’uregwa ruhita ruvuga ko hari ikimenyetso ubushinjacyaha bwashyize ku mugereka wa dosiye y’urubanza, bukanagishingiraho mu kuvuga ko kigaragaza uruhare Munyenyezi yagize muri jenoside i Butare.

Icyo kimenyetso ni inyandiko y’umwe mu batangabuhamya witwa Ndagije Musoni Callixte.

Abunganira Munyenyezi bavuze ko iyo nyandiko ari iyo kwirega, kwemera icyaha, kwicuza no gusaba imbabazi, itandukanye cyane n’inyandiko nk’iyo yashyikirije mu rwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa TPIR, i Arusha muri Tanzania, ubwo haburanwaga urubanza rwa Paulina Nyiramasuhuko, ari we nyirabukwe wa Munyenyezi.

Maître (Me) Bikotwa wunganira uregwa yavuze ko basanze muri iyo nyandiko y’umwimerere iri i Arusha nta zina rya Béatrice Munyenyezi rivugwamo –nyamara mu nyandiko ubushinjacyaha "bwometse" kuri dosiye ya Munyenyezi ngo barongeyemo ko uwo mutangabuhamya yireze akanemera ibyaha ngo yakoze afatanyije na Munyenyezi.

Uruhande rw’uregwa rwagaragarije urukiko uburyo iyo nyandiko ari impimbano, Béatrice Munyenyezi, uvuga ko afite inyandiko y’umwimerere yo mu rukiko rw’Arusha, yavuze ko iyo nyandiko bise mpimbano idafite umukono wa nyirayo (ari we uwo mutangabuhamya), ko adashobora kuyemera nk’ikimenyetso kimushinja.

Abunganira uregwa ngo bari basabye ubushinjacyaha kuvuga niba buzakomeza gushingira kuri iyo nyandiko nk’ikimenyetso bakabiregera cyangwa se niba ubushinjacyaha buzayikura muri dosiye urubanza rugakomeza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abunganira uregwa badafite ububasha n’ubushobozi bwo kugaragaza ko inyandiko ari impimbano ngo "kuko hari ibigo byabugenewe".

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko ari rwo rufite ububasha rwo kwemeza no kumenya ibimenyetso bigomba gushingirwaho mu rukiko kandi ko umucamanza ashobora gutumiza uwo mutangabuhamya akemeza ubwe iyo nyandiko.

Urukiko rwavuze ko kuri uyu wa kane ari bwo rutangaza umwanzuro warwo kuri icyo kibazo, rumaze gusuzuma neza ibivugwa na buri ruhande, n’icyo amategeko ateganya.

Béatrice Munyenyezi yarezwe ubwicanyi bwabereye i Butare mu 1994 bwibasiye Abatutsi, kandi ko yashyizeho za bariyeri, agatanga amabwiriza ku basirikare n’Interahamwe, ndetse akabashishikariza no gufata abagore ku ngufu.

Uruhande rwe ruvuga ko ibyo birego ari ibihimbano, ko we mu gihe cya jenoside yari atwite inda nkuru kandi ko yari afite abana bato kuburyo nta bushobozi yari afite bwo kwishora mu bwicanyi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa