skol
fortebet

Bivuze iki guteza mu cyamura Inyubako y’abo kwa Rwigara kandi yarishingiwe

Yanditswe: Monday 22, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Muri iyi minsi haravugwa amakuru y’icyamunara cy’umutungo wo kwa Rwigara uri mu Kiyovu ngo hishyurwe umwenda uruganda rwe rw’Itabi Tobbaco Company Ltd rwasabye muri Cogebank, (ubu yaguzwe na Equity Bank ari nayo iri kwishyuza)!

Sponsored Ad

Itangazo rya cyamunara rigaragaza ko uyu mutungo utimukanwa ugiye kugurishwa ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rw’ubucuruzi cyo mu Ugushyingo 2021.

Rikomeza rigaragaza ko bigiye gukorwa mu kwishyura umwenda Equity Bank Plc (yaguze Cogebanque) iberewemo nyuma yo gutsinda urwo rubanza.

Umuhesha w’Inkiko w’umwuga, Me Habimana Vedaste yamenyesheje abantu bose ko guhera tariki ya 19 Mata 2024, Saa yine za mu gitondo kugeza ku wa 26 Mata 2024 aribwo cyamunara izaba.

Iki cyemezo cya cyamunara gishingiye ku mwenda iyahoze ari Cogebanque iberewemo n’umuryango wa Rwigara ariko wo ukabitera utwatsi.

Iyo banki yavugaga ko mu 2014, uruganda rw’itabi rwa Premier Tobacco Company Ltd (PTC) rwa Rwigara rwatse inguzanyo ruza gusigaramo umwenda ungana na miliyoni zisaga 349 Frw.

N’ubwo bimeze bityo ariko, hari Amakuru avuga ko muri 2014, mbere yo gupfa, Rwigara yasabye inguzanyo ya Miliyari imwe na Miliyoni 200 muri Cogebank, agatanga ingwate nk’ibisanzwe, ndetse akaka ubwishingizi bw’iyi nguzanyo muri Prime!

Icyo ubu bwishingizi bumara,N’ uko iyo uwatse inguzanyo apfuye Banki yishyuza ya Sosiyete ya Assurance yishingiye inguzanyo yasabye!

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph yibajije uko byagenze ngo Prime ntiyishyure Cogebank ubu bikaba bigeze ku cyamunara, nyamara Rwigara waste inguzanyo yarapfuye?

Ati”Nk’ibisanzwe buri Dosiye igira ikorosi ryayo abayirimo bose cg bamwe batinya cg bakaribererekera ku bushake!”

Uyu muryango wa Rwigara ninawo wagombaga gukurikirana uko izishyurwa!

Amakuru rero avuga ko bagiye hamwe aho Nyakwigendera yasabye ubwishingizi bw’inguzanyo, babwira Sosiyete d’Assurance ko yakwishyura Bank kuko uwayatse yapfuye!

Abandi nabo bati ese muravuga ko yapfuye kandi twarumvise mutangaza ko yishwe!

Taliki 04/02/2015, Polisi yatangaje ko Rwigara yaguye mu mpanuka y’imodoka ubwo ivatiri yari arimo yagonganaga n’ikamyo akahasiga ubuzima!

Gusa abo mu muryango we (Umugore n’Abana) bahise batangaza mu binyamakuru n’amaradiyo anyuranye ko Rwigara atazize impanuka ahubwo yishwe! Gusa, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda bo bakavuga ko bafite ibimenyetso byose by’iyo mpanuka yaguyemo!

Nyuma ndetse, uyu muryango wanandikiye Umukuru w’Igihugu umusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse bemeza ko babizi neza Rwigara yishwe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa