skol
fortebet

CG (Rtd) Gasana yajuririye igifungo cy’iminsi 30 aherutse gukatirwa

Yanditswe: Monday 20, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Harrison yatangaje ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel yamaze kujuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare cyo kumufunga iminsi 30.

Sponsored Ad

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe ku wa Gatatu, tariki 15 Ugushyingo mu 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rutegeka ko akurikiranwa afunzwe kubera ko hari impamvu zikomeye zishobora gutuma abangamira iperereza.

Nyuma y’icyo cyemezo CG(Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahise ajurira asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ko rwategeka ko akurikiranwa ari hanze agaragaza n’ibyo anenga imikirize y’urubanza mu Rukiko rwabanje.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi yabwiye IGIHE ko Gasana yamaze kujuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare asaba ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe.

Yagaragaje ko hataratangwa itariki ubujurire bwe buzaburanishirizwaho, ariko ko ari muri iki cyumweru.

CG (Rtd) Gasana Emmanuel akurikiranyweho ibyaha birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa