skol
fortebet

Hamenyekanye igihe CG (Rtd) Gasana Emmanuel azaburanira

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba azagezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ku wa Gatanu, tariki 10 Ugushyingo 2023, kugira ngo yiregure ku byaha aregwa birimo gukoresha ububasha yahawe mu nyungu bwite no kwakira indonke.

Sponsored Ad

CG (Rtd) Gasana yahagaritswe ku nshingano ze ku wa 25 Ukwakira, mbere yo gutabwa muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023.

Ibyaha akurikiranyweho yabikoze ubwo yari mu nshingano ze nka Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, bihanishwa ingingo ya kane n’iya 15 z’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Amakuru agera kuri IGIHE dukkesha iyi nkuru avuga ko ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku bibazo byabaye mu gushyira amazi mu mafamu y’abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bivugwa ko Gasana yitwaje umwanya yari afite maze agasaba ko ashyirirwa amazi mu ifamu ye mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare. Ibyo byakozwe nk’ikiguzi kugira ngo rwiyemezamirimo wari ufite uwo mushinga abashe gukomeza ibikorwa bye mu ntara yose.

Ayo mazi ngo yashyizwe muri iyo famu nk’uko byumvikanyweho, ariko rwiyemezamirimo ntiyahabwa ubufasha yijejwe na Guverineri.

Gasana yari amaze imyaka ibiri n’igice ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba. Mbere yaho yabaye mu nshingano nk’izi mu Ntara y’Amajyepfo.

Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2009 na 2018. Mbere yaho yari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, aho yari afite ipeti rya Brigadier Général.

Muri Nzeri uyu mwaka yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru hamwe n’abandi bo muri Polisi y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa