skol
fortebet

Icyo amategeko avuga ku byaha byose Kazungu ashinjwa

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kazungu Denis wafashwe mu ntangiriro z’uku kwezi aregwa kwica abagore 13 n’umusore umwe mu bihe bitandukanye,yaburanishijwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane.

Sponsored Ad

Bamwe mubo yishe imibiri yabo yasanzwe aho yari atuye yarayihambye.

Yazanywe mu rukiko ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali none kuwa kane arinzwe bikomeye, akigezwa mu rukiko yasomewe umwirondoro we ko yitwa Denis Kazungu w’imyaka 34, yemera ko ari uwe. Mu mwirondoro we ntihavuzwe icyo yakoraga cyangwa umwuga we.

Ubushinjacyaha bwamusomeye ibyaha 10 bumurega birimo; kwica ku bushake, iyicarubozo, gusambanya umuntu ku ngufu, gufunga abantu bitemewe n’amategeko n’ibindi...

Mu cyumba cy’Urukiko kirimo abanyamakuru benshi cyane, nta gihunga, Kazungu yasubije ati: “Ndabyemera”

Ku byaha aregwa, Kazungu yavuze ko abo yishe yabishe kuko "banyanduje SIDA kandi babishaka."

Ntabwo hazwi neza urwego rw’ubuzima bwo mu mutwe Kazungu ariho. Gusa mu isura no mu byo avuga aboneka nk’udafite ikibazo.

Kazungu amaze kwemera ibyo aregwa, mu rukiko umugore ukuze yavugije induru, arataka aririra umwana we avuga ko Kazungu yishe.

Kugeza ubu Kazungu yemeye ko yakoze bimwe mu byaha bikomeye mu bijya biburanwa mu manza z’inshinjabyaha mu Rwanda.

Kuba Kazungu yemeye ibyaha ashinjwa bisobanuye ko amahirwe ko urukiko ruzamurekura by’agateganyo ari macyeya cyane. Ibi bishobora guha umwanya iperereza rirambuye ku kumenya imyirondoro y’abo yemeye ko yishe.

Kazungu ashobora kuzaburanishwa kuri buri muntu muri 13 ashinjwa kwica, kuko mu gihe abishwe bose bamenyekana buri muryango wiciwe uba ufite uburenganzira ku ndishyi. Ni urubanza rushobora kuzatinda kurusha uko rwumvikana ubu aho yemeye ibyaha.

Birashoboka kandi ko mu maburanisha azakurikiraho Kazungu – waburanye uyu munsi nta mwunganizi afite - ashobora guhindura imvugo, akagaruka ahakana ibyaha aregwa.

Gusa kugeza ubu ibiteganywa n’amategeko ku byaha aregwa kandi yemeye, ni uko mu byaha yemeye ibikomeye bihanwa gutya:

Ingingo ya 95 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gufunga umuntu binyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Ingingo ya 113 y’iri tegeko ivuga ko uhamwe no gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Ingingo ya 134 ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15).

Ingingo ya 107 y’iri tegeko ivuga ko: uwishe undi abishaka, akabihamywa n’urukiko, ahanishwa gufungwa burundu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa