skol
fortebet

Kazungu Denis ukurikiranweho kwica abantu yongeye gusubikirwa urubanza

Yanditswe: Friday 12, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza ruregwamo Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi.

Sponsored Ad

Umwunganizi we Me Murangwa Faustin yabwiye inteko iburanisha ko atigeze abona umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye ikubiyemo ibirego uyu Kazungu Denis aregwa.

Kazungu ukurikiranyweho kwica abantu 14 basanzwe mu cyobo cy’aho yari acumbitse, urubanza aregwamo rwasubitswe ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko ari we ubyisabiye
Urukiko rwumvise icyifuzo cy’uruhande rw’uregwa, rwemeza ko urubanza rusubikwa; rukazasubukurwa tariki 02 Gashyantare 2024.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Kazungu Denis yagombaga kuburanishwa mu rundi rubanza aregwamo gusambanya umugore, ariko urubanza rurasubikwa nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko uru rubanza rwahuzwa n’urwari uyu munsi aregwamo ibi byaha byo kwica abantu.

Kazungu Denis akurikiranyweho ibyaha 10 birimo ibi byo kwica abantu 14 biganjemo abakobwa, bivugwa ko bahuriraga mu kabari akabajyana we nk’abagiye kwinezeza, bagerayo akabambura ibyo bafite ubundi akabivugana abanje kubasambanya.

Mu ibazwa rye yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ndetse n’imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuburanishije ku ifungwa ry’agateganyo, uregwa yemeye ibyaha byose, avuga ko impamvu yakoreraga abakobwa ibyo byaha, ariko na bo babaga bamaze kumwanduza Virusi Itera SIDA.

Ibitekerezo

  • Uko nuguta umwanya, niba Koko umwicanyi yemeye ibyaha yakoze, ubwo aba akiburana iki?? Unwose nkuwo aba aburana gufungurwa ngo ajye gukoriki hanzaha//

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa