skol
fortebet

Kazungu Denis yavuze impamvu yatumye yica abakobwa urw’agashinyaguro

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 by’ubwicanyi yakoreye mu Karere ka Kicukiro yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro atangira kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Nzeri 2023, ni bwo Kazungu yagejejwe imbere y’urukiko.

Ku rukiko mu buryo budasanzwe,abashinzwe umutekano wa Perezida ni bo basakaga abantu, kwinjira byasabaga kwerekana ikarita y’akazi, kandi imbere mu rukiko abantu bicaraga ku myanya ibaze.

Mu rukiko,Kazungu yari acecetse gusa yajyaga anyuzamo agahindukira akareba abantu bitabiriye urubanza.

Kazungu utari ufite umwunganira mu mategeko yavuze ko yifuza ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ribera mu muhezo kuko yemera ko ngo hari ibyaha yakoze bikomeye adashaka ko binyura mu itangazamakuru.

Yagize ati “Hari ibyaha nakoze bikomeye ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byagira uruhare mu kuyobya sosiyete.”

Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha icyo butekereza kuri iki cyifuzo cya Kazungu, buvuga ko nta shingiro gifite.

Umucamanza yanzuye ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ribera mu ruhame.

Ubwo yari abajijwe icyamuteraga kwica abantu urw’agashinyaguro akanabashyingura, Kazungu yabwiye Urukiko ko impamvu yishe abo yishe yabazizaga ko bamwanduje Sida ku bushake.

Abajijwe icyo avuga ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’uko yafungwa iminsi 30, yabwiye urukiko ati “izamu ni iryanyu ryo gufata umupira cyangwa ukabaca mu ntoki”.

Ntiyigeze atangaza amazina y’abantu yishe gusa yavuze ko hari abo yibuka nka Eliane Mbabazi, Françoise na Eric Turatsinze.

Kazungu amaze kwemera ibyo aregwa, mu rukiko umugore ukuze yavugije induru, arataka aririra umwana we avuga ko Kazungu yishe.

Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Ntabwo hazwi neza urwego rw’ubuzima bwo mu mutwe Kazungu ariho. Gusa mu isura no mu byo avuga aboneka nk’udafite ikibazo.

Umushinjacyaha ariko yasabye ko Kazungu yafungwa by’agateganyo kubera umutekano w’abo yahemukiye bakamucika kuko yababwiraga ko uzavuga amakuru azamwica, akanamwicana n’umuryango we wose.

Indi mpamvu ni uko Kazungu Denis, bigaragara ko yakodesheje inzu uwitwa Dushimimana Joseph, uyu akaba ngo afungiwe i Mageragere, ariko na nomero ya Momo yakoreshaga ibaruye mu mazina y’uyu Dushimimana.

Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruzasomwa kuwa 26 Nzeri 2023,saa cyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa