skol
fortebet

Kazungu wemera ko yishe abantu 14 yasabye urukiko ikintu gikomeye

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kazungu Denis yagejejwe imbere y’urukiko rwibanze rwa Kicukiro muri iki gitondo aho ashinjwa ibyaha bisaga 10.

Sponsored Ad

Umutekano wari wakajijwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu Kagarama, ubwo Kazungu yazaga anava kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Denis Kazungu yasabye ko urubanza rwe rwaburanishirizwa mu muhezo hatari abanyamakuru kuko yemera ko ’yakoze ibyaha bikomeye’.Urukiko rwanze ubwo busabe bwe.

Ari mu modoka ya RIB,Kazungu wari wambaye agapira k’umukara n’ipantaro ijya gusa n’umutuku ndetse na kambambiri z’umutuku.

Kazungu ushinjwa kwica abantu akabashyingura mu nzu yagejejwe ahakorera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho agisohoka mu modoka yahise yipfuka mu maso akoresheje ibiganza bye,abapolisi bamusunika bamujyana mu rukiko.

Umunsi ku wundi hagenda hamenyekana amakuru mashya kuri dosiye y’uyu mugabo uzwi nka Kazungu Denis watawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2023 aho ibyaha akurikiranyweho yabikoreye mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza mu Mudugudu wa Gishikiri.

Urwego rw’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 11 Nzeri 2023, nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze ku byaha Kazungu Denis yari akurikiranyweho.

Ibyaha Kazungu akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bigera ku icumi yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe ngo ariko babiri yabatetse mu isafuriya akaba ari yo mpamvu batababonye imibiri yabo ubwo bakoraga iperereza.

Mu gihe ibyaha akurikiranyweho yabihamywa n’inkiko, Kazungu Denis yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Ibitekerezo

  • Ariko ubundi Kazungu ni muntuki?n’umugabo cg n’umusore?Akomoka he mbere yo kuza gukodesha mubusanza?ni mwene nde?abayeyi be baba tuyehe,bamuziho iyihe myitwarire mbere yo kuza mumugi!Kazungu yakwibazwaho byinshi kuko ateye amatsiko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa