skol
fortebet

Kazungu yongeye guha igisubizo gitangaje urukiko mu rubanza rwamaze iminota itanu

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko rwakongera igihe cy’iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kuri Kazungu Dennis ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi bw’abantu bagera kuri 14.

Sponsored Ad

Kazungu Dennis yaburanye akoresheje ikoranabuhanga ari muri Gereza ya Mageragere.

Ubushinjacyaha bwasabye ko bwakongererwa iminsi 30 y’agateganyo kugirango hakorwe iperereza ku byaha akurikiranyweho.

Urubanza rwamaze iminota 5, Kazungu Denis abajijwe icyo avuga ku byo Ubushinjacyaha busaba agira ati:" Niba iyo minsi 30 izabafasha gukora iperereza ntacyo ndenzaho".

Umwanzuro w’uru rubanza rwabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, uzasomwa ku itariki 27 Ukwakira 2023.

Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Kazungu yafunzwe ashinjwa kwica abantu biganjemo abakobwa bamusuraga aho yakodeshaga.

Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa