skol
fortebet

Leta igiye gutangira gutanga ibihano nsimburagifungo ku bakoze ibyaha byoroheje

Yanditswe: Friday 09, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo yaganiraga na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu nteko ishinga mategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite,Minisiteri y’ubutabera yemeje ko hagiye gushyirwaho gahunda yo korohereza abemeye icyaha bakanagisabira imbabazi harimo kubakoresha imirimo nsimburagifungo.

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubutabera yemeje ko hagiye gutangira gutangwa ibihano nsimburagifungo no kwihutisha guca imanza mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubucucike bw’imanza n’ubwo mu magereza.

Dr. Ugirashebuja Emmanuel, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko abazajya bahabwa gukora imirimo rusange ifitiye igihugu akamaro isimbura igifungo ari abakoze ibyaha bito bito, ubujura bworoheje, gukubita no gukomeretsa.

Ati "turimo gutekereza kugorora kurusha guhana umuntu, muri aya mabwiriza, bizajya bikorwa bitewe n’ibyaha hari abazajya basubiramo ariko hari n’abazajya bataha iwabo.

Ba bandi ubona bari bagiye kurangiza igihano, dukwiye kwihutisha iyi politike, gukora iyi mirimo ni ukugorora abantu kurusha kubafunga ariko nabwo bakumva ingaruka zabyo bigatuma batifuza kongera gukora ibyo bahaniwe".

Abantu ibihumbi 20250 mu Rwanda bari mu magereza baritegurwa gusohorwa bagakora iyo mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, akaba ari zimwe mu ngamba zizagabanya ubucucike mu magereza.

Muri raporo y’amapaje 174 ku Burenganzira bwa Muntu, mu gice kijyanye n’Ubutabera, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda ivuga ko ubwo bakoraga iyi raporo basanze:

1. Muri gereza 14 zo mu Rwanda hafungiyemo abantu ibihumbi 86,274 ku bantu ibihumbi 61,300 zifitiye ubushobozi bwo kwakira!

Ni ukuvuga ubucucike bwa 140,7%!

N’ubwo ikibazo cy’ubucucike gigahaze gutya, raporo ya Komisiyo ivuga ko abagororwa barya neza, bakaba ahantu heza hisanzuye kandi hari umwuka.

Komisiyo ivuga kandi ko uburenganzira bwabo ku mategeko bwubahirizwa, ariko nanone ikavuga ko hari abarekurwa n’inkiko bagakomeza gufungwa, ndetse n’imanza zihora zisubikwa.

2. Kasho ijana za RIB zasuwe hari hafungiyemo abantu 5,546.Raporo ivuga ko nabo uburenganzira bwabo bwubahirizwa ndetse babona amafunguro n’amazi meza bihagije bakaba n’ahantu hisanzuye hari isuku n’umwuka bihagije.

3. Abafungiye mu bigo by’inzererezi baruta abari muri za kasho. Ibigo 28 biri mu gihugu basanze bifungiyemo abantu 7,821.

Nabo ngo bameze neza kandi barya neza nta kibazo ndetse imiryango yabo imenyeshwa aho baherereye.

3. Ibigo ngororamuco(Gitagata, Iwawa na Nyagatare) harimo abantu 4,878.Ngo nabo bameze neza kandi baba ahantu heza!

Iyi Komisiyo ivuga ikibazo cy’abagore batwite n’Abonsa giteye inkeke kuko ngo basanze nta "budget" yihariye yo kubitabo byihariye n’abana babo aho bafungiye.

Komisiyo kandi ngo yasanze muri za Gereza nta yicarubozo rikorerwa abagororwa rikorerwamo uko ryaba rimeze kose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa