skol
fortebet

"Munyenyezi afite uburenganzira bwo kurega ubushinjacyaha gukoresha inyandiko mpimbano"-Urukiko

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwemeje ko Beatrice Munyenyezi afite uburenganzira bwo kuregera inyandiko mpimbano avuga ko yagaragaye muri dosiye ye nka kimwe mu bimenyetso bimushinja byatanzwe n’ubushinjacyaha.

Sponsored Ad

Abunganira uregwa ku munsi w’ejo bari bagejeje ku rukiko impungenge zabo ku kimenyetso gishya ubushinjacyaha bwari bwashyize muri dosiye ya Munyenyezi.

Icyo kimenyetso ngo ni ubuhamya bw’uwitwa Ndagije Musoni Callixte bavuga ko ubuhamya yatanze mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha mu rubanza rwa Paulina Nyiramasuhuko, nyirabukwe wa Munyenyezi.

Abunganira uregwa bavuga ko Ndagije Musoni Callixte atigeze avugamo ko yafatanyije na Beatrice Munyenyezi gukora ibyaha , ahubwo bagatangazwa no kubona ubwo buhamya bwe bugaruka mu rubanza rwa Munyenyezi aho yemeza ko bakoranye ibyaha-bagahamya ko ari ibihimbano byacuzwe n’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha kandi yari yavuze ko ubwo buhamya agomba kubushingiraho mu rubanza nk’ikimenyetso gishinja Munyenyezi ibyo bikaba ari nabyo byatumye abunganira Munyenyezi basaba urukiko kuregera icyo kimenyetso nk’inyandiko mpimbano.

Umucamanza yanze ibyari byasabwe n’umushinjacyaha avuga ko urukiko ari rwo rufite ububasha bwo kwemeza no kumenya ibimenyetso bigomba gushingirwaho mu rukiko no kuba umucamanza ashobora gutumiza uwo mutangabuhamya akemeza ubwe iyo nyandiko.

Mu mwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa kane, umucamanza yavuze ko ari uburenganzira bw’uregwa kuba yaregera inyandiko yita ko ari impimbano.

Urukiko rwemeje ko urubanza ruba ruhagaze hakazabanza gusuzumwa ikirego kuri iyo nyandiko bise inyandiko mpimbano kizatangwa n’abunganira uregwa.

Urukiko rwategetse ko bagomba kuba bagejeje ikirego cyabo mu rukiko hakurikijwe amategeko kikazatangira kumvwa tariki 27 z’uku kwezi.

Beatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2021.

Yashinjwe ubwicanyi bwabereye muri Butare mu 1994 bwibasiye abatutsi, n’ibindi byaha birimo gushishikariza gufata abagore ku ngufu.

Ni ibyaha we aburana ahakana avuga ko icyo gihe yari afite imbaraga nke ngo kuko yari atwite inda nkuru kandi afite n’abana bato.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa