skol
fortebet

Musanze: Abagabo bane bakurikiranyweho gukubita uwitwa Maniraho kugera bamwishe

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage babiri bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze batawe muri yombi, mu gihe abandi babiri bagishakishwa, aho bakekwaho gukubita uwitwa Maniriho kugeza apfuye, nyuma yo kumukekaho kubiba telefone.

Sponsored Ad

Uwo mugabo witwa Maniriho w’imyaka 42, babonye umurambo we mu gitondo cyo ku itariki 02 Ukwakira 2023, aho bivugwa ko yakubiswe nyuma y’uko bamuketseho kwiba telefone n’amafaranga 5,000 mu kabari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye itangazamakuru ko ayo makuru y’urupfu rwa Maniriho ari ukuri, aho baketse ko yibye telefone mu kabare, bigakekwa ko bane barimo na nyiri akabari bamukubise bikamuviramo urupfu.

Ati “Nibyo, uwo mugabo yari ari ku irondo, hari ahantu mu kabare babuze telefone bakeka ko ari we wayibye, bivugwa ko ba nyiri ukwibwa bamukubise kugeza ubwo bimuviramo gupfa, umurambo we wabonetse mu rugo rwa nyiri akabari”.

Arongera ati “Kugeza ubu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mugabo barimo na nyiri akabare, bari kuri Sitasiyo ya Polisi abandi babiri baracyashakishwa. Ntabwo twahamya ko yishwe n’inkoni yakubiswe na ba nyiri ukwibwa haracyakorwa iperereza, bibaye aribyo byaba ari icyaha kuko nta wemerewe kwihanira”.

CIP Mwiseneza, yagize ubutumwa atanga, ati “Ubutumwa twaha abaturage n’uko bareka kwihanira, niba baramukekaga ko yabibye, aba agomba gufatwa agashyikirizwa ubutabera burahari, inzeho z’umutekano zirahari, inzego z’ibanze zirahari hagakurikizwa amategeko, ariko ntabwo umuntu akwiye gufata umuntu ngo n’uko yamwibye ngo akubite”.

Mu gihe umurambo wagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, mu rwego rwo kumenya icyateye urupfu rwe, babiri mu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu bari kuri Sitasiyo ya Polisi, mu gihe abandi babiri bakekwa bagishakishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa