skol
fortebet

Musanze: Haravugwa umuhungu na nyina bishe umwana w’umuturanyi bamuhisha mu nzu

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Nyiraruvugo n’umuhungu we Ndayishimiye, batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira bakekwaho kwica umwana w’umuturanyi wabo.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira (ahagana saa 18:30) ni bwo ababyeyi ba Iradukunda Aliane wari ufite imyaka ibiri n’igice bamubuze.

Nyuma y’amasaha menshi ba nyirumwana bamushakisha, umurambo we mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo wasanzwe mu nzu ya Nyiraruvugo w’imyaka 43 y’amavuko yapfuye.

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze muri kariya gace avuga ko bikekwa ko Iradukunda yishwe na Mukaruvugo afatanyije n’umuhungu we Ndayishimiye w’imyaka 16 y’amavuko, "kuko no mu mbuga hari umwobo bari bacukuyemo bikekwa ko bashakaga kumuhambamo."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Faustin yemereye BWIZA ko iyi nkuru ari impamo; gusa avuga ko aza kuyiha amakuru arambuye nyuma kuko ikibazo cyarimo kigikurikiranwa.

Amakuru avuga ko abakekwaho kwica uriya mwana bamuhoye kuba se umubyara yaraherukaga kubafatira mu cyuho bari mu bikorwa by’ubujura, mbere y’uko "bamuhigira ko bazamwihimuraho."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa