Musanze: Haravugwa umuhungu na nyina bishe umwana w’umuturanyi bamuhisha mu nzu
Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023
Umugore witwa Nyiraruvugo n’umuhungu we Ndayishimiye, batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira bakekwaho kwica umwana w’umuturanyi wabo.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira (ahagana saa 18:30) ni bwo ababyeyi ba Iradukunda Aliane wari ufite imyaka ibiri n’igice bamubuze.
Nyuma y’amasaha menshi ba nyirumwana bamushakisha, umurambo we mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo wasanzwe mu nzu ya Nyiraruvugo w’imyaka 43 y’amavuko yapfuye.
Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze muri kariya gace avuga ko bikekwa ko Iradukunda yishwe na Mukaruvugo afatanyije n’umuhungu we Ndayishimiye w’imyaka 16 y’amavuko, "kuko no mu mbuga hari umwobo bari bacukuyemo bikekwa ko bashakaga kumuhambamo."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Faustin yemereye BWIZA ko iyi nkuru ari impamo; gusa avuga ko aza kuyiha amakuru arambuye nyuma kuko ikibazo cyarimo kigikurikiranwa.
Amakuru avuga ko abakekwaho kwica uriya mwana bamuhoye kuba se umubyara yaraherukaga kubafatira mu cyuho bari mu bikorwa by’ubujura, mbere y’uko "bamuhigira ko bazamwihimuraho."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *