skol
fortebet

Ngoma: Gitifu uherutse kwegura na bagenzi be batanu yatawe muri yombi

Yanditswe: Saturday 30, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mbarushimana Ildephonse umaze iminsi ibiri yeguye ku bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’umurenge wa Mutenderi w’akarere ka Ngoma, yatawe muri yombi.

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru ni bwo havuzwe iyegura rya Ildephonse Mbarushimana na bagenzi be bandi batanu barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batatu, Sedo umwe n’uwari ushinzwe umutungo mu Murenge wa Mutenderi.

Nyuma y’iminsi 2 gusa ibi bibaye, ubu haravugwa itabwa muri yombi rya Mbarushimana Ildephonse weguye ku mwanya w’ubugitifu.

Uyu na begenzi be bari banditse amabaruwa y’ubwegure bwabo, bavuga ko batagishoboye kugendera ku muvuduko w’iterambere Igihugu kiriho kuri ubu.

Ni amakuru yemezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, wavuze ko Mbarushimana nyuma yo kwegura yahise atabwa muri yombi.

Ati: "Amakuru yandi yabazwa RIB. Yatawe muri yombi ku nyungu z’abaturage."

Bivugwa ko Mbarushimana yafashwe n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ku wa Gatanu, akekwaho kunyereza amafaranga, arimo ayari agenewe abaturage ndetse n’ibindi byaha bitandukanye yakoreye mu kazi ubwo yayoboraga Umurenge wa Zaza.

Ayo Mafaranga angana na miliyoni 1,4 Frw yari agenewe bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 7, bakoze imishinga iciriritse yabateza imbere. Amafaranga yo kubafasha ngo yashyizwe kuri konte y’umurenge aho kuyabashyikiriza arayagumana, nk’uko Igihe ibivuga.

Bivugwa ko kandi Mbarushimana yariye na miliyoni 1 Frw yari igenewe gukora umushinga ku Mudugudu, ubuyobozi ngo bwagiye kureba ibyakozwe burabibura, bikaba bivugwa ko amafaranga yari yateganyijwe na yo yanyerejwe.

Uretse aya mafaranga hari n’andi abaturage bamuhaye kugira ngo abishyurire mituweli arabura gusa ngo yaje kuyabasubiza nyuma yo kubitegekwa n’ubuyobozi bw’Akarere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa