skol
fortebet

Prince Kid ashobora kutemererwa kujurira

Yanditswe: Friday 13, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2 FRW, rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Sponsored Ad

Imyaka 5 y’igifungo bakatiye Prince Kid ishobora kumugora kujurira kubera ibiteganwa n’amategeko.

Icyemezo cy’urukiko rukuru kijuririrwa gusa iyo igihano cyatanzwe kigera mu myaka 10 kuzamura.Munsi yayo ubusabe bwo kujurira nta gaciro bugira.

Icyakora bugira agaciro igihe hari ingingo zishwe,itegeko ryirengagijwe cyagwa se ibimenyetso byatanzwe ntibyigweho.Ibi bivuze ko ubujurire bwemerwa iyo uwakatiwe ari kwerekana akarengane.

Ibi bivuze ko Prince Kid afite iminsi 30 yo kugana urukiko rurenganura "Court of Appeal",kugira ngo harebwe niba hari impamvu ishobora gutuma ubujurire bwe bwemerwa.Natabikora azafatwa afungwe imyaka 5.

Amakuru avuga ko umwanzuro w’urukiko rukuru utagizwe itegeko bivuze ko agifite umwanya wo gusaba kurenganurwa.

Mu gusoma urubanza uyu munsi,Umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko cyari igihano cy’igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere Prince Kid akurikiranywe n’inkiko, rwamugabanyirije igihano akatirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Prince Kid agiye gufungwa mu gihe yaherukaga kurushinga na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, mu birori byabaye ku wa 1 Nzeri 2023.

Prince Kid ntabwo arahita afungwa yemerewe kujurira mu minsi 30 ariwe mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa