skol
fortebet

RIB yafatiye mu cyuho Abayobozi babiri mu Karere ka Ngoma bakira ruswa

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin ushinzwe ishami ry’ibikorwa remezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bakira ruswa.

Sponsored Ad

Ni Ruswa ya Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda (5,000,000 Frw) bari batse umuturange ngo babone kumuha icyangombwa cyo kubaka.

RIB yatangaje ko abo bayobozi bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Remera n’iya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yaboneyeho gusaba abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.

Ibitekerezo

  • HE! MUSHISHOZE NEZA, MURENGANURE ABARENGANA! ESE IRIYA RUSWA YARI AMAFARANGA ABARIKA (CASH/EN NATURE) CYANGWA YARI AVUNJISHWA (CHEQUE)? MWASANGA ARI......! NGAHO MPARIYE UBUTABERA!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa