skol
fortebet

RIB yafunze umuyobozi wa STT yakoraga ubucuruzi bw’amafaranga butemewe

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Uwimana Jean Marie Vianney, wari umuyobozi wa Super Free to Trade (STT) ikora mu buryo butemewe ubucuruzi bw’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha IGIHE ni uko Uwimana Jean Marie Vianney w’imyaka 44 yatawe muri yombi ku wa 3 Mata mu 2024.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko “uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aho afite ikigo kimwanditseho cyitwa Super Free to Trade (STT) ikora ubucuruzi bw’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Amakuru twahawe na bamwe bacucuwe amafaranga, bavuga ko STT yatangiye gukorera mu Rwanda muri Mutarama 2024.

Mu mikorere ya Super Free to Trade (STT) isaba abantu gushora amafaranga atandukanye ibizeza guhabwa inyungu hanyuma bikarangira ntayo bahawe.

Kugira ngo ukorane n’iki kigo bisaba kuba warashyize application yacyo muri telephone.

STT ifite uburyo bukoreshwa kugira ngo ukorane nayo ukabona inyungu ngo bitewe n’umubare w’amafaranga uba washoyemo.

Amafaranga make umuntu ashobora gushoramo ni $75 (107,000 Frw) ikakungukira $2.4 (3,000 Frw) ku munsi, mu gihe uwashoye menshi ari $30,000 (Miliyoni 38,000,000 Frw) we akungukirwa $1,200 ku munsi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Yakomeje avuga ko “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rurakangurira abaturarwanda bose kwirinda kwishora muri ibi bikorwa bya pyramid cyangwa uruhererekane rw’amsfaranga kuko bigira ingaruka ku bukungu bwabo. Ubu bwambuzi ahanini bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho babeshya abantu ko nibagira amafaranga bashora baribuze kungukirwa amafaranga menshi kandi ataribyo.”

Yavuze ko “RIB irihanangiriza abantu bishobora mu bikorwa nk’ibyo bigamije kw’igwizaho umutungo w’abandi bakoresheje uburiganya; ntabwo bazihanganirwa.”

Muri Werurwe nibwo Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yaburiye abayobotse uburyo bwa STT. Yasabye Abanyarwanda kuyirinda ndetse n’ibindi bigo byose bikora nka yo.

Ati “Nabonye hari ababaza ibijyanye na STT. Kandi twakomeje gusubiza abo babaza, tuti ibi birimo ingaruka, ntabwo bigenzurwa kandi tugira inama abantu yo kudashora muri ibi bintu kubera ko abantu bahombye amafaranga yabo kandi baracyahomba amafaranga.”

Rwangombwa yakomeje kimwe mu bibazo abantu bagarukaho, ari uko iyi STT ari sosiyete yanditswe mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, gusa ko kuba yanditse bitavuze ko ifite gutanga serivisi itanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa