skol
fortebet

RIB yahishuye umubare w’ibirego yakira n’abantu ifunga ku munsi

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col. Jeannot Ruhunga, yatangaje ko ku munsi bakira ibirego biri hagati ya 1500 na 2000, hagafungwa abantu batarenze 15.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 04 Ukwakira 2023,ubwo Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru.

Col Ruhunga yavuze biriya ubwo yari abajijwe ikibazo cy’uburyo abantu batandukanye bakunze gukurikiranwa mu Bugenzacyaha bafunzwe kandi byashobokaga ko bakurikiranwa bari hanze.

Yavuze ko atari ko bimeze, ko ukurikije umubare w’ibirego RIB yakira ku munsi n’abafungwa, bidakabije.

Ati “Ku munsi twakira ibirego bitari munsi ya 1500 na 2000. Abo dufunga iyo babaye benshi ntibarenga 10 na 15. Uwaje gutanga ikirego, ubutabera si ugufunga gusa. Umunyarwanda akwiye kumva ko icyangombwa atari ugufunga gusa.”

Col Ruhunga yavuze ko hari ikibazo cy’imyumvire mu baturage, aho bumva ko uregwa wese akwiriye gufungwa.

Ati “Na bagenzi bacu b’abanyamategeko, iyo aburanira urega, ntufunge uwo arega biba ikibazo, yaburanira uregwa agafungwa biba ikibazo. Twe dufunga umuntu kuko tubona yasibanganya ibimenyetso cyangwa agahunga ubutabera. Ni yo mpamvu mu bantu 2000 dushobora gufunga 15.”

Ku rundi ruhande,Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Felix Namuhoranye,yaburiye abajura bakomeje kwangiza insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikorwaremezo ko bahagurukiwe cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa