skol
fortebet

RIB yanyomoje Kazungu wabwiye urukiko ko yandujwe SIDA bikamutera kwica abantu

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwanyomoje amakuru yatanzwe na Kazungu Denis ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda, uvuga ko yishe abarenga 14 kuko bamwanduje agakoko gatera Sida.

Sponsored Ad

Dr Murangira B. Thierry uvugira uru Rwego yabwiye IGIHE ko ibizamini byakozwe mu gihe cy’iperereza byagaragaje ko Kazungu Denis nta Virusi Itera Sida afite, ndetse ashimangira ko urukiko ari rwo ruzacukumbura ukuri ku byo yarubwiye.

Ati “Mu rwego rw’iperereza yagombaga kubanza gupimwa ibintu bitandukanye, mu byo yapimwe harimo no kureba ko nta virusi itera Sida afite. Ibisubizo byaje bigaragaza ko ntayo afite. Impamvu yavuze biriya ubwo Urukiko ni rwo ruzacukumbura ukuri kwabyo.”

Uyu mugabo w’imyaka 34 yatangarije Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko yishe abantu 14 barimo uw’igitsinagabo, ku mpamvu zuko bamwanduje Virusi Itera SIDA.

Kuri uyu wa 21 Nzeri 2023,ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro haburanishirijwe urubanza rwa Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu n’ibindi.

Kazungu yemereye urukiko ibyaha byose aregwa,avuga ko nta kindi arenzaho ahubwo ko urukiko ari rwo ruzafata umwanzuro ku bihano akwiriye.

Kazungu wafashwe mu ntangiriro z’uku kwezi aregwa kwica abagore 13 n’umusore umwe mu bihe bitandukanye, bamwe imibiri yabo yasanzwe aho yari atuye yarayihambye.

Mu cyumba cy’Urukiko kirimo abanyamakuru benshi cyane, nta gihunga, Kazungu yasubije ati: “Ndabyemera”.

Kazungu utari ufite umwuganizi mu mategeko, yasabye kuburanira mu muhezo ngo kuko yakoze ibyaha bikomeye atifuza ko bijya mu itangazamakuru, ariko ibi Urukiko rurabyanga.

Ku byaha aregwa, Kazungu yavuze ko abo yishe yabishe kuko "banyanduje SIDA kandi babishaka."

Ntabwo hazwi neza urwego rw’ubuzima bwo mu mutwe Kazungu ariho. Gusa mu isura no mu byo avuga aboneka nk’udafite ikibazo.

Abajijwe niba ntacyo yongeraho kubyo yavuze, Kazungu yemye kandi yeruye, yasubije Urukiko ati: "Ibyaha nakoze birakomeye, Urukiko rufate icyemezo rubona gikwiye ku kumfunga cyangwa ikindi...Ntacyo narenzaho."

Umucamanza yavuze ko icyemezo ku kumufunga cyangwa kumufungura by’agateganyo Urukiko ruzagitanga tariki 26 z’uku kwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa