skol
fortebet

Titi Brown yaburanye ku bimenyetso bishya byatanzwe n’Ubushinjacyaha

Yanditswe: Friday 13, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu buryo buhishe, Umubyinnyi Titi Brown yagejewe mu cyumba cy’iburanisha mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho agiye kuburana ku bimenyetso bishya byatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Sponsored Ad

Mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 20 Nyakanga 2023, Titi Brown yahakanye ibyaha byose aregwa.

Ni urubanza rwagarutse ku bizami bya ADN byafashwe hapimwa inda yakuyemo bigahuzwa n’ibya Titi Brown. Ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi buvuga ko nta gereranya ryabayeho kuko ngo byafashwe mu buryo butari bwo ku buryo bitagaragaza neza niba Titi Brown ari we se w’umwana.

Ubushinjacyaha bwasabye ko raporo ya muganga itahabwa agaciro, busaba Urukiko guha agaciro dosiye yatanzwe mbere bwongera gusabira Titi Brown igifungo cy’imyaka 25.

Titi Brown yavuze ko atigeze asambanya uyu mwana ko ahubwo uyu mukobwa yamuhamagaye amubwira ko yifuza gusura ishuri ryigisha kubyina yari agiye gufungura ndetse akarisura ariko atigeze yinjira mu nzu ye.

Ikindi yavuze ko ibizami bya ADN byafashwe byagaragaje ko ntaho ahuriye n’iyo nda uwo bavuga ko yahohoteye yari atwite.

Ubushinjacyaha bwavuze ko amashusho yongewe muri dosiye yerekana ko yafatiwe mu ruganiriro’salo’. Amashusho, Ubushinjacyaha bwavuze ko yafashwe ku itariki 14 Kanama 2021 ari nabwo yasambanyijwe.

Ubushinjacyaha bwanahishuye ko hari raporo yakozwe n’abahanga mu by’imitekerereze bemeza ko yahungabanye kubera yasambanyijwe. Ubushinjacyaha bwavuze ko kugeza ubu MJ afite ihungabana riturutse ku kuba yarasambanyijwe.

Umuryango w’umukobwa wifuza ko umwana wabo ahabwa indishyi y’akababaro bitewe nuko yasebejwe mu itangazamakuru igihe amazina ye yatangazwaga kandi bitemewe n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha 2. Basobanuye ko umwana yahohotewe kandi bagaragaza ko umukobwa yamusuye akinjira iwe “kwa Titi Brown”. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko MJ yinjiye mu nzu. Ikindi kandi uhereye mu nzego z’iperereza uyu mwana yagiye asobanura ko yinjiye mu nzu.

Maitre Mbonyimpaye Elias wunganira Titi Brown yibukije inteko iburanisha ko nta mpamvu yo gutinza urubanza hazamo ibyo kuregera indishyi bityo ko urubanza rwo kuregera indishyi rugamije gutinza urubanza kuko ibyo uregera indishyi ari gushingira ku marangamutima. Ati:”Uregera indishyi yaje urubanza rwaramaze gupfundikirwa rero agamije gutinza urubanza”.

Titi Brown yahawe umwanya avuga ko iriya raporo nta kintu yayivugaho ahubwo umwunganizi we abe ari we ugira icyo avuga kuri raporo yakozwe kuri 21 Nzeri 2023. Yavuze ko umuhanga mu by’imitekerereze yakoze raporo nyuma y’imyaka 2 ari amaburakindi kuko ari uguhimba bigamije gutinza urubanza.

Umwunganira ati”Ibi bintu bigaragaza ko Ubushinjacyaha bugamije guhimba ibimenyetso bidafitanye isano n’icyaha umukiriya wanjye aregwa’’.

Maitre Mbonyimpaye Elias yibukije ko agahinda katasuzumwe n’umuganga wamukuyemo inda katari gupimwa bisabwe n’ubushinjacyaha. Yibukije inteko iburanisha ko MJ yavuze mbere mu ibazwa rye ko atigeze ata ubwenge.

Uyu munyamategeko yibukije inteko iburanisha ko icyaha umukiriya we aregwa cyamuhama ari uko hashingiwe ku bimenyetso bya gihanga kandi byose nta kimenyetso na kimwe byabonetse bivuze ko Ubushinjacyaha bufite ibimenyetso bivuguruzanya.

Yavuze ko raporo ya DNA ari ubushinjacyaha bwayizanye ndetse na raporo y’umuhanga mu by’imitekerereze ko hari aho raporo yerekana ko MJ ari muzima nta kibazo afite hakaba n’aho hasi herekana ko ngo yagize agahinda nyamara ibyo byose ni ukwivuguruza.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko umwanzuro ku rubanza rwa Tit Brown ruzasomwa Tariki 10 Ugushyingo 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa