skol
fortebet

U Bubiligi: Humviswe abantu 4 bashinja Basabose na Twahirwa kugira uruhare muri Jenoside

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu rubanza rwa Seraphin Twahirwa na Pierre Basabose, abagabo baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rukomeje kubera i Bruxelles mu Bubiligi, uyu munsi humviswe abatangabuhamya 4 barimo abatanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga.

Sponsored Ad

Umwe muri abo batangabuhamya kuri ubu ufungiye kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko ari umwe mu rubyiruko rwa mbere ya jenoside rwari mu mutwe w’Interahamwe, akaba yarahawe imyitozo ya gisirikari ndetse nyuma yaho aza kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo byakorerwaga Abatutsi no mu bwicanyi muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo yavuze kandi ko yakatiwe imyaka 30 kubera uruhare yagize muri Jenoside.

Yemeje ko Twahirwa Seraphin yagize uruhare runini mu gutoza ndetse no kuyobora interahamwe, akaba kandi ariwe wari uri ku isonga mu kwica Abatutsi barimo abari batuye i Karambo muri Gikondo muri Jenoside, ibyo akaba yarabyiboneye n’amaso.

Umutangabuhamya wa kabiri ni umugore w’imyaka 58 y’amavuko nawe wakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, wavuze ko yari atuye i Gikondo aho imyaka y’1990 yaranzwe no gutoteza abatutsi ndetse no kubica, ari nako bitwa ibyitso by’Inkotanyi.

Yemeje ko azi Seraphin Twahirwa kandi ko yamubonaga atoza urubyiruko rw’interahamwe, bamwe muri bo ngo babaga bafite imbunda, impiri ndetse n’inkoni.

Yavuze kandi ko mu gihe cya Jenoside, hari Abatutsi bajyanwaga kwa Seraphin Twahirwa bakicirwayo, akaba kandi yaragize uruhare rukomeye mu kugaba ibitero ku ngo z’abatutsi afatanyije n’interahamwe bagahita bicwa.

Ku bijyanye na Pierre Basabose, aba batangabuhamya uko ari 2 bavuze ko batamuzi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri kandi humviswe abandi batangabuhamya 2 bombi bagaragaye mu rukiko.

Umwe muri bo wakoraga mu bijyanye n’ubutabera mbere ya jenoside yavuze ko hari dosiye zagaragazaga ko Twahirwa ajya mu bikorwa byinshi by’urugomo, akaba kandi yari umwe mu bayobozi bakomeye b’interahamwe.

Abajijwe ku bijyanye na Pierre Basabose yasubije ko atamuzi.

Umutagabuhamya wa nyuma we wari umuganga mbere ya Jenoside, muri rusange yavuze ko azi Pierre Basabose kuko bajyaga bahurira no mu gihugu cy’Ububiligi, akaba amwibuka kandi nk’umucuruzi ukomeye wari n’umuvunjayi.

Gusa ku bijyanye n’uruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe abatutsi, byo ntabwo yigeze abikomozaho.

Mu I buranisha rya none kandi uwunganira Seraphin Twahirwa yabwiye urukiko ko afite inyandiko igaragaza ko umukiriya we mbere ya Jenoside yigeze kugira indwara 4 zikomeye zirimo izifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ibitekerezo

  • Gusa Pierre basabose ashakirwe amakuru ahagije kuko Genocide yadutwaye abavandimwe benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa