skol
fortebet

Ubuholande bwataye muri yombi Claver Karangwa ukekwaho Uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwanda wahoze ari umu ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi mu Buholande kuri uyu wa kabiri Tariki ya 3 Ukwakira 2023.

Sponsored Ad

Pierre-Claver Karangwa, wari ufite ipeti rya majoro, yongeye gufatwa nyuma y’iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha bw’Ubuholandi.

Ubushinjacyaha ntibwatangaje niba Karangwa yongeye gufatwa kugirango ajyanywe mu Rwanda cyangwa se ngo aburanishirizwe mu Buholandi.

Kuva mu kwezi kwa gatandatu, urukiko rw’ikirenga rumaze kwemeza ko adashobora koherezwa mu Rwanda kubera ko atahabonera ubutabera buhagije, Karangwa yari yarekuwe.

Leta y’u Rwanda irega Karangwa, ubu ufite imyaka 67 y’amavuko, uruhare rukomeye mu bwicayi bwahitanye abatutsi hafi 30.000. Rwasabye kandi ko asubizwa mu gihugu mu mwaka wa 2012. We yavuze ko ari umwere ku byaha aregwa.

Abashinjacyaha b’Ubuholandi bavuze ko bakekaga ko Karangwa umaze imyaha 25 aba muri icyo gihugu yagize uruhare mu itwikwa ry’inzu yakongotse, ubwo yarimo abagore n’abana babarirwa muri mirongo mu gitero cyagabwe kuri Paruwasi ya Mugina, hafi y’umurwa mukuru Kigali, mu kwezi kwa kane mu 1994.

Mu bihe byahise, Ubuholandi bwaburanishije kandi buhamya ibyaha abandi banyarwanda bakekwagaho jenoside, hakurikijwe amategeko mpuzamahanga. Hari n’abo bwohereje mu Rwanda bakekwagaho jenoside.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa