skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwagaragaje ikimenyetso gishya mu rubanza rwa Titi Brown rwongeye gushyirwa kure

Yanditswe: Friday 13, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umubyinnyi Ishimwe Thierry [Titi Brown] yahakanye amashusho mashya yatanzwe n’Ubushinjacyaha ari kumwe n’umwana w’umukobwa bamurega gusambanya bavuga ko bari iwe mu rugo, ari naho yamusambanyije.

Sponsored Ad

Nyuma yo gusubikwa inshuro 6, uyu munsi nibwo Urubanza Titi Brown aregwamo gusambanyanya umwana utujuje imyaka y’ubukure, akanamutera inda yaje gukurwamo, rwakomeje.

Inshuro ya nyuma rwasubitswe hari tariki ya 22 Nzeri 2023 ubwo hagombaga gusomwa umwanzuro ku Bujurire bwa Titi Brown bw’iminsi 30 y’agateganyo yari yakatiwe muri Kuboza 2022.

Tariki ya 22 Nzeri 2023 Urukiko rwavuze ko umwanzuro utari busomwe kuko Ubushinjacyaha bwari bwabonye ibimenyetso bishya uruhande rwa Titi Brown rugomba kwisobanuraho.

Uwunganira Titi Brown yongeye gushimangira ko ayo mashusho batayemera kuko "aho yahafatiwe ntihazwi, uwayifashe ntazwi nta nubwo igaragaza niba ari Ishimwe Thierry ari kumwe na MJ(umwirundoro wahawe umukobwa mu Rukiko)".

Ku kirego cy’indishyi,Umushinjacyaha Me Safari yavuze ko baregeye indishyi ya miliyoni 20. Bishingiye kuri raporo ya muganga yagaragaje ingaruka byamuteye harimo agahinda gahoraho, kubura ibitotsi aterwa n’ihohoterwa yakorewe kongeraho n’amafaranga yatanzwe ajya kwa muganga bamuvuza.

Umunyamategeko wunganira Titi,Me Mbonyimpaye yavuze ko bashingiye ku kuba uregera indishyi aba agomba kugaragaza ibimenyetso bifatika kandi bakaba ntabyo bigeze bagaragaza, akaba yanananiwe kubisobanura, bumva bitagahawe ishingiro.

Yahise asaba Urukiko ko mu gihe Titi Brown yagirwa umwere yazishyurwa miliyoni 53 nk’indishyi y’akababaro, harimo miliyoni 48 z’umushahara we w’imyaka 2 amaze afunzwe kuko yakoreraga miliyoni 2 ku kwezi, kongeraho igihembo cy’umwunganira mu mategeko na we yishyuye.

Perezida w’Urukiko yavuze ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023 saa 13h00.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa