skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwagaragaje uko ibihugu by’amahanga byanze gufata abakoze jenoside

Yanditswe: Friday 12, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko mu bantu 1 149 bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi kubera uruhare bagize muri, Jenoside yakorewe Abatutsi, hamaze gufatwa 59 gusa bangana na 5%.

Sponsored Ad

Kuva mu mwaka wa 1998 kugeza muri 2024; imyaka 26 irashize u Rwanda rutangiye gutanga impapuro mu mahanga zisaba Ibihugu guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko kuva icyo gihe bumaze gutanga impapuro 1 149, zoherejwe mu Bihugu 33 byo ku Migabane y’u Burayi, Africa, Austlaria na America y’amajyaruguru.

Imibare igaragaza ko 962 bashyiriwe izo mpapuro bari mu Bihugu byo ku Mugabane wa Africa, bangana na 84,2% by’abashakiswa bose, ndetse 60,9% by’abashyiriweho izi mpapuro, bose bakaba bari mu Bihugu bibiri bihana imbibi n’u Rwanda, ari byo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Mu barenga 1 000 bashyiriweho izi mpapuro; Ibihugu barimo byafashe 59 gusa; bangana na 5.1%; akaba ari bo bamaze gushyikirizwa ubutabera.

John Bosco Siboyintore uyobora ishami ry’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda rishinzwe gukurikirana abihishe mu mahanga bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati “Muri Afurika ni ho hari menshi, hari 968. No muri ayo ya Afurika hari Ibihugu bibiri byiganjemo benshi, bagera hafi ya magana arindwi. Muri DRC hariyo 408, icyakora batwoherereje batanu, muri Uganda hariyo 278, ariko batwoherereje 3.

I Burayi ahari benshi ni mu Bufaransa, hariyo 47, Ariko bamaze kohereza 7, ariko muri rusange abamaze kuburanishwa hanze ni 29, naho aboherejwe mu Rwanda ni 30. Bivuze ko abantu 59 ubakuye muri 1 149 usanga ari nk’igitonyanga mu nyanja.”

Kuba imibare igaragaza ko abakurikiranwa bakiri ku rugero ruto; Ubushinjayaha bw’u Rwanda buvuga ko bikomoka ku mpamvu zitandukanye zirimo n’ubushake bucye bwa politike bw’ibi Bihugu bibacumbikiye.

Siboyontore ati “Amashyirahamwe mpuzamahanga arimo n’ayitwa ko arengera uburenganzira bwa muntu yagiye atuvangira. Mu gihe u rwanda rwasabaga ko abo bantu bazanwa kuburanishwa mu Rwanda; bo bakajyayo bavuga ngo ntimubohereze muri kiriya Gihugu nta butabera buhari, kandi muzi ko muri 2007 igihano cy’urupfu twari twaragikuyeho. Ikindi hari ubushake bucye bwa politike bwo kubakurikirana.”

Yakomeje atanga ugero, ko muri 2010 Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda yagiye mu Gihugu kimwe cyo muri Afurikam agatungurwa no gusanga umwe mu bashakishwaga afite amangazini akomeye.

Ati “Yahise ababwira ngo ko twabasabye kumuta muri yombi ubu n’uyu mwaramubuze? Uwo baramufashe, aiko Umushinjacayaha Mukuru ataranavayo bahise bamurekura.”

Perezida Paul Kagame aherutse kugaruka kuri aba bakidembya nyamara barasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rutahwemye gusaba Ibihugu bibacumbikiye.

Perezida Kagame yagize ati “Tugirana ibiganiro kenshi n’abayoboye Ibihugu bibacumbikiye, tumaze imyaka myinshi tubikora. Ibihugu bimwe hari icyo byakoze; ariko ibyinshi ntacyo byabikozeho, icyakora abo bantu ntibashobora guhagarika ubuzima bwacu.”

Gusa Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritwe; ubutabera bw’u Rwanda bwakoze akazi gakomeye, by’umwihariko hakoreshejwe Inkiko Gacaca.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa