skol
fortebet

Umukobwa yandikiye RDF ngo ifungure umusirikare wayo wamuteye inda

Yanditswe: Monday 04, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare wa RDF uzwi ku mazina ya Habimana Emily ubu arafunzwe azira gutera inda umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa watewe indi yitwa Nyirabanguwiha Sada ukomoka mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.

Yiyemerera ko yagize uruhare rusesuye mu ifungwa ry’uyu musirikare wamuteye inda kuko ngo yari agamije gushaka ibimenyetso bibimuhamya kandi ngo yamaze kubibona nyuma yo gupima umwana na se yifashishije ibizamini bya DNA.

Amakuru aravuga ko uyu mukobwa n’ubwo yafungishije Habimana Emily ubu yifuza ko yarekurwa ngo abashe kwita ku mwana yabyeye cyane ko nyina nta bushobozi afite.

Ni ikifuzo yahamije abinyujije mu ibaruwa yandikiye Umushinjacyaha mu kuru wa Gisirikare, amusaba guhagarika ikirego yarezemo Habimana Emily wamuteye inda.

Muri iyo baruwa, Nyirabanguwiha Sada avuga ko yareze Emily kubera ko baryamanye abana n’undi mugabo, gusa ngo nyuma yo gupimisha DNA yasanze umwana ari uwa Habimana Emily, none aramusabira gufungurwa ngo akore inshingano zo kurera uwo mwana nk’umubyeyi.

Umuryango wagerageje gushaka uyu mukobwa Nyirabanguwiha Sada ngo asobanure neza ibyo yanditse n’imyaka nyakuri yarafite aterwa inda. Ariko telephoni njyendanwa yanditse kuri iyo baruwa ntiyabashije kuyitaba.

Icyakora hari andi makuru bigoye kwemeza igihamya cyayo, avuga ko uyu mukobwa yivugira ko yagize uruhare mu guterwa inda kuko ngo yazaniye ibiyobyabwenge umusirikare Emily byamukururiye kumusambanya ubundi akayimutera.

Iyi nkuru turakomeza kuyikurikirana , mu gihe twabona amakuru yisumbuye kuri Sada twazayabagezaho .

ibaruwa Sada yanditse hano hasi

Itegeko ritegeka igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 ku wahamwe n’ibyaha byo gutera inda umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa