skol
fortebet

Umukozi wa RCS ukurikiranweho gukubita no gukomeretsa yarekuwe

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

SP Nyagatare Delanoë yafashwe na RIB ku wa 10 Ukwakira 2023 akekwaho gukubita uwitwa Nyandwi Aimable urushyi mu muhanda. Yaburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa Kane tariki ya 26 Ukwakira 2023, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa by’agateganyo kuko bwari bugikora iperereza ariko we agahakana ibyo aregwa ahubwo agasaba ko yakurikiranwa ari hanze.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023, rutegeka ko nta mpamvu zikomeye zatuma SP Nyagatare akurikiranwa afunzwe.

SP Nyagatare yavuze ko atigeze akubita umuntu urushyi ahubwo ko yasohotse mu modoka kubera ko yari yumvise ikintu cyikuba ku modoka ye.

Yavuze kandi ko yagiye ku modoka yakekaga ko ari yo igonze iye ariko kuko nta bimenyetso bifatika yari afite ngo byatumye asubira mu mudoka aragenda.

Uwatanze ubuhamya ari na we washyize amashusho ya Nyagatare ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yavuye mu modoka ye agasanga umugabo wari utwaye ingorofani akamukubita urushyi ngo kuko yari mu muhanda yanze kumuha inzira.

Nyagatare yagaragarije Urukiko ko ikimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho ari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ariko nyamara amugaragaza yinjira mu modoka ntihagire agaragaza akubita umuntu urushyi.

Ibi byabereye ku muhanda uri ahazwi nka Kabeza mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro, ku mugoroba wo ku wa 10 Ukwakira 2023.

Icyaha SP Nyagatare Delanoë akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa