skol
fortebet

Umunyamakuru Manirakiza Theogene yajuriye

Yanditswe: Friday 03, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubujurire bwe bushingiye ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo ku wa 25 Ukwakira 2023, cyategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko ko uyu munyamakuru ukurikiranyweho gukangisha gusebanya yafungwa iminsi 30 y’agateganyo. Bwavuze ko impamvu ari uko akurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka ibiri, kuba iperereza rigikomeje ko ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka ubutabera.
Urukiko (...)

Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, bituma agomba gufungwa by’agateganyo n’aho ingwate yatanze ikaba itahawe agaciro kuko itamubuza kubangamira iperereza.

Manirakiza kuri ubu ufungiye mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, yamaze kujurira icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyavanwaho agahita afungurwa.

Uyu munyamakuru agaragaza ko akwiye gufungurwa akagira ibyo ategekwa kubahiriza aho gukurikiranwa afunzwe nk’uko Urukiko rw’Ibanze rwabitegetse.

Yagaragaje ko Urukiko rutahaye agaciro ukwiregura kwe mu gihe cy’iburanisha ndetse n’ingingo z’amategeko yisunze ntizitabweho.

Yagaragaje ko kandi abona nta mpamvu zikomeye zikwiye gutuma akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bityo akwiye gukurikiranwa ari hanze.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamaze kwakira Ubujurire bwa Manirakiza Théogène, ndetse rwanatanze itariki urubanza mu Bujurire ruzaburanishirizwaho yo ku wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023 saa tatu za mu Gitondo.

Ubwo yari mu Rukiko, Manirakiza Théogène yemeye ko yafatiwe mu biro by’uwitwa Nzizera Aimable umushinja kumukangisha kumusebya binyuze mu itangazamakuru ariko ko atari agiye kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga bari bemeranyije mu masezerano y’imikoranire bari bafitanye.

Yasobanuye ko mu masezerano y’imikoranire bari bagiranye yari agamije kwamamaza ibikorwa bya Sosiyete y’Ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, y’umudugudu bari bagiye kubaka.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa