skol
fortebet

Umunyamakuru Manirakiza yireguye ku cyaha cyo gukangisha gusebanya ashinjwa

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Manirakiza Théogène,washinze ikinyamakuru Ukwezi gifite n’umuyoboro wa YouTube Ukwezi TV, yagejejwe mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba kurekurwa kuko nta cyaha yakoze.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 24 Ukwakira Manirakiza Théogène yagejejwe imbere y’Urukiko, Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Buvuga ko iki cyaha yagikoreye uwitwa Nzizera Aimable yagiye akangisha ko azamukoraho inkuru zimusebya mu bihe bitandukanye.

Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali bwasabiye umunyamakuru Theogene Manirakiza gufungwa muri gereza mu gihe cy’iminsi 30 hategerejwe ko urubanza rwe ruburanishwa .

Manirakiza, ufite urubuga rwa YouTube Ukwezi TV, amaze ibyumweru bibiri atawe muri yombi.

Ubwo yatabwaga muri yombi, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwari rwavuze ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500.

Ariko uregwa yavuze ko yatunguwe no kumva abajijwe ku cyaha cyo gukangisha gusebanya gitandukanye n’icyavugwaga ubwo yatabwaga muri yombi

Ubushinjacyaha bwavuze umushoramari Aimable Nzizera yakorewe iki cyahawa mu gusabwe inshuro zitandukanye kwishyura amafranga runaka kugira ngo uyu munyamakuru adasohora inkuru zimuvuga nabi.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable ifite umutwe ugira uti “Nzizera uzwiho guhemukira Rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w’Imana.”

Iyi nkuru ngo Nzizera yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo Manirakiza ayikureho. Muri Kanama 2023 kandi ngo Manirakiza yongeye koherereza Nzizera Aimable ikiganiro kigamije kumutera ubwoba, gifite umutwe ugira uti “Operasiyo mafia: Uko Nzizera yemeye gukorana n’Interahamwe ngo azagororerwe isambu.”

Ibi ngo yabishingiraga ku rubanza rwari ruherutse kuba rw’uwitwa Nkundabanyanga Eugenie wari warambuwe isambu ndetse akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo gihe Nzizera yatanze ibihumbi 200 Frw ngo iyo nkuru atayitambutsa, kuko yari yamuhaye ikiganiro ariko kitarashyirwa aho buri wese ashobora kukireba [Unlisted].

Bukomeza buvuga ko Nzizera yabonye Manirakiza komeje kumutera ubwoba ahitamo kumusaba ko bagirana amasezerano y’imikoranire, agamije guhagarika iryo terabwoba no kumubuza gukomeza kumukoraho inkuru zimusebya.

Aya masezerano yagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2024, ariko mu Ukwakira 2023 Minirakiza yasabye Nzizera ko yamuha miliyoni 2 Frw, ngo ibyo kumusebya bihagarare.

Nzizera ngo yamusubije ko ayo mafaranga atayabona, ariko ko yaba amuhaye ibihumbi 500 frw, bahana umunsi wo kuyamuha ari na bwo Manirakiza yatawe muri yombi amaze kuyakira.

Yiregura Manirakiza yahakanye icyaha cyo gutera ubwoba .

Manirakiza Théogène yamera koko ko ayo mafaranga yayafatanywe ariko ko batamufatiye mu cyuho yakira ruswa, ahubwo ko bari bamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire na Nzizera.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma Manirakiza Théogène akekwaho icyaha, zirimo inyandiko igaragaza ko yafatanywe amafaranga ibihumbi 500 frw, amasezerano yagiranye na Nzizera amubuza gukomeza gukora ibikorwa byo kumusebya, ubutumwa Manirakiza yagiye yoherereza Nzizera n’imvugo z’abatangabuhamya.

Busaba ko yakomeza gukurikiranwa afunzwe kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, kandi ko iperereza rigikomeje bityo ashobora kuribangamira.

Yemeye ko ubwo yafatwaga yari afite amafaranga yahawe na Nzizera ariko ko yari ubwishyu bujyanye n’ibikorwa byo kwamamaza kompanyi ye y’ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, byari mu masezerano hagati y’impande zombi.

Mbere yo kumushyikiriza aya mafaranga, Nzizera ngo yari yararitse abagenzacyaha bahise bamuta muri yombi.

Manirakiza avuga ko yari afitanye amasezerano n’ikigo cy’ubucuruzi cya Nzizera. Hashingiwe ku masezerano ngo Nizera yagombaga kwishyura uyu munyamakuru amafranga ibihumbi 200 buri kwezi, mu gihe Manirakiza we yagombaga kwamamaza ibikorwa bye .

Ikibazo cyaje kuvuka ubwo Manirakiza yasabaga kwishyurirwa rimwe amafranga y’umwaka wose kuko yari afite impungenge z’uko ashobora kutazishyurwa .

Yavuze ko byatewe n’uko yari amaze kubona amakuru y’uko hari abandi bagiranye amasezerano n’uyu munyemari ariko ntabishyure.

Uwo munyamakuru avuga ko Nzizera yemeye iki gitekerezo ariko uwo mushoramari avuga ko afite ibihumbi 500 yiteguye kuba amuhaye mu gihe ashaka ikindi gice.

Manirakiza yabwiye umucamanza ko aya ari yo yafatanywe n’abagenzacyaha. Avuga ko yari ayo kubahiriza amasezerano bitandukanye no kwigura nk’uko abiregwa .

Manirakiza kandi avuga ko ubushinjacyaha bwirengagije ibimenyetso bimushinjura bufite, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera mu bihe bitandukanye.

Yanavuze ako atigeze agambirira gukangisha Nzizera kumukoraho inkuru, ahubwo ko umuntu wese ufite amakuru y’ikintu kibi undi yakoze iyo abikozeho inkuru ataba agamije kumusebya. Ahamya ko mu biganiro bagiranye, yagiye abwira Nzizera ko igihe cyose yagira icyo ashaka kuvuga ku nkuru zimuvugwaho azajya amuha umwanya.

Minirakiza kandi yagaragaje ko nubwo ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga no gutangira mbere yaho, bivuga ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.

Yasabye Urukiko guca Urubanza rw’intabera, ubutabera bukazatangwa mu nyungu za rubanda.

Yavuze ko amaze kugerwaho n’abavoka barindwi boherejwe n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu bamwereka ko ari kurenganywa na Leta bashaka kumwunganira mu mategeko bityo ko ikirego yahimbiwe kiri gusebya isura y’igihugu.

Ku batangabuhamya, Manirakiza yavuze ko badakwiye guhabwa agaciro kuko umwe ari umuvandimwe wa Nzizera naho undi akaba inshuti ye .

Nyuma y’impaka ndende umucamanza yapfundikiye iburanisha, avuga ko icyemezo cy’urubanza kizasomwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2023, saa cyenda z’umugoroba.

Tariki ya 11 Ukwakira 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Manirakiza Théogène akekwaho ibyaha bya ruswa. Byari byatangajwe ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa