skol
fortebet

Umunyamakuru Nkundineza yaregewe Urukiko muri Dosiye irimo nyiri 3D TV na Jalas TV

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwatangaje ko dosiye iregwamo Umunyamakuru wigenga, Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha yaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Sponsored Ad

Ibi byaha byose bivugwa ko yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije umurongo w’urubuga rwa YouTube aho yatukaga uwatanze ubuhamya ku byaha ndetse anamutera ubwoba.

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe iyi dosiye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku wa 23 Ukwakira 2023, nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze.

Ubushinjacyaha nabwo bwahise butangira gusuzuma dosiye no kurebana niba yaregerwa Urukiko cyangwa itaregerwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira nibwo Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwaregeye dosiye ya Nkundineza Jean Paul, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge nubwo butegereje guhabwa itariki yo kuburaniraho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha yaregewe Urukiko bitahindutse, ahubwo ari bine nk’uko iperereza ry’ibanze rya RIB ryabigaragaje.

Muri iyo dosiye ariko kandi iregwamo ba nyiri shene za YouTube babiri Nkundineza yifashishaga atambutsa ibiganiro bye, barimo Ndikubwimana Eric, nyiri 3D TV Plus na Irasubiza Jules ufite ‘Jalas TV’, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha.

Itegeko rigena ko uwahamijwe n’Urukiko icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko itarenze ebyiri.

Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ryo rigena ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Icyaha cyo gutukana mu ruhame gihanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu atari munsi y’ibihumbi 100Frw ariko atarenze ibihumbi 200Frw.

Ku rundi ruhande ariko icyaha cyo gukoresha ibikangisho nacyo akurikiranyweho ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300Frw ariko atarenze ibihumbi 500Frw.

Nkundineza Jean Paul yatawe muri yombi ku wa 16 Ukwakira 2023, nyuma yo kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwamuhamagaje, bivuze ko amaze iminsi 15 afunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa