skol
fortebet

Umwunganizi wa Prince Kid yavuze ku byerekeye kujuririra igifungo cye

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Sponsored Ad

Uru rubanza rwasomwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Ukwakira 2023.

Ishimwe wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda aregwa kugirana imibonano mpuzabitsina ku gahato na bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa.

Mu rukiko rwabanje, umucamanza yari yagize umwere uregwa ahaye agaciro inyandiko zakorewe imbere ya Noteri zemeza ko bene ukuzisinya batakorewe ihohoterwa iryo ari ryose rishingiye ku gitsina. Ubushinjcayaha butishimiye iki cyemezo bwahise bujurira busaba ko giseswa .

Mu kiganiro na The New Times, Emeline Nyembo, umwe mu bunganira Ishimwe, yavuze ko hashobora kubaho amahirwe yo kujurira. Icyakora, ntiyemeza niba bazajuririra kuri iyi nshuro, kubera ko atarabona kopi y’urubanza.

Ati: “Ubu sinshobora gutangaza intambwe ikurikira. Kugira ngo dukomeze mu gice cy’ubujurire, dukeneye gusuzuma neza kopi y’urubanza, umurongo ku murongo. Ibi bizadufasha kumva icyo abacamanza bashingiyeho bafata icyemezo. Nitumara kurangiza iri suzuma, tuzagena gahunda ikurikira. ”

Hagati aho, Daniel Kabanguka, umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), yemereye ikinyamakuru The New Times ko Ishimwe atari mu bagororwa bari mu igororero rya Nyarugenge hazwi nka Mageragere.

Prince Kid yaburanye ahakana ibirego byose ndetse na bamwe mu bakobwa bavuguruje ibyo bari batangarije mu bugenzacyaha bandika inyandiko yemeza ko batigeze bahohoterwa .

Uru ni urubanza rwabayemo impaka nyinshi cyane. Hari ukuba umucamanza yaratesheje agaciro inyandiko yakorewe imbere ya Noteri kandi ikozwe n’uvugwa ko yahohotewe .

Hari n’aho ubushinjacyaha buvuga ko bwifashishije amajwi yafashwe na telefone ya iPhone 14 nyamara uruhande rw’uregwa rwo ruvuga ko iyi telefone yari itarajya ku isoko mu gihe bivugwa aya majwi yafatiwe.

Ishimwe Dieudonné w’imyaka 34, akatiwe yari aherutse kurushinga n’umwe mu bakobwa babaye Nyampinga w’U Rwanda,Iradukunda Elsa.

Ishimwe yakatiwe gufungwa imyaka 5 mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 16.

Umucamanza avuga ko igihano cyagabanyijwe kubera ko ari ubwa mbere uregwa ageze mu rukiko aregwa ibyaha nk’ibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa