skol
fortebet

Urukiko rwakatiye igifungo cya burundu Beatrice Munyenyezi woherejwe na Amerika mu Rwanda

Yanditswe: Friday 12, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu Béatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’America (USA) aregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi.

Sponsored Ad

Umucamanza yavuze ko Munyenyezi ubwe yagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwibasiye bamwe mu bantu bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu mujyi wa Butare mu gihe cya jenoside.

Beatrice Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Amerika muri 2021 ngo aburanishwe ku byaha bya jenoside. Abamwunganira mu mategeko batangaje ko bazajurira icyo cyemezo.

Mu icibwa ry’urubanza, ababuranyi bose bari mu rukiko, urukiko rwahamije Munyenyezi ibyaha bine bya jenoside n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa.

Umucamanza yavuze ko Beatrice Munyenyezi yagize uruhare rutaziguye mu iyicwa rya bamwe mu batutsi mu mujyi wa Butare barimo umubikira wishwe na Munyenyezi ubwe akoresheje pistolet.Umucamanza yavuze ko imvugo z’abatangabuhamya mu iyicwa ry’uwo mubikira zidashidikanywaho.

Abatangabuhamya bagaragaje ko uwo mubikira yatwawe mu modoka ya nyirabukwe wa Munyenyezi -ariwe Paulina Nyiramasuhuko- amaze gusambanywa n’abasirikare ku mabwiriza yatanzwe na Munyenyezi, nyuma akaza kwicwa.

Umucamanza kandi yavuze ko Munyenyezi yatanze amabwiriza hakicwa abandi batutsi kuri za bariyeri mu mujyi wa Butare cyane cyane iyari kuri Hotel Ihuriro yo kwa Nyirabukwe Paulina Nyiramasuhuko.

Yashinjwe kandi gufatanya ibikorwa by’ubwicanyi n’umugabo we Sharom Ntahobali ndetse na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko wari ministre w’umuryango - abo bombi bafungiye i Arusha muri Tanzania nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.

Mu kwiregura ku byaha yarezwe mu rubanza mu mizi, Beatrice Munyenyezi yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bavuze ibinyoma kandi ko ubuhamya bwabo bwaranzwe no kwivuguruza.

Munyenyezi w’imyaka 54, yavugaga ko mu gihe cya jenoside yari atwite impanga ndetse ko yari anafite umwana muto w’uruhinja, ko bitashobokaga ko ajya mu bikorwa by’ubwicanyi kuko nta mbaraga yari afite.

Umucamanza yavuze ko kuba yari atwitwe no kuba yari afite umwana muto bitamubuza gutanga amabwiriza yo kwica abantu kandi ko nta gihamya cya Muganga kigaragaza ko yari arwaye cyangwa ari umunyantege nke.

Umucamanza avuga ko Munyenyezi ubwe yivugiye ko muri jenoside yigeze kuva i Butare akajya I Cyangugu nyuma akagaruka.

Abamushinja banavugaga ko bamuzi yiga muri kaminuza y’u Rwanda mu mujyi wa Butare, we akabihakana avuga ko jenoside yabaye yiga mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC riri muri uwo mujyi. Urukiko rusanga ikirebwa atari amashuri yize ko ahubwo urukiko rwarebye ibikorwa yakoze mu gihe cya jenoside.

Mu rubanza mu mizi kandi, Munyenyezi yaburanye agaragaza ko we abona icyo azira ari kuba yarashatse mu muryango w’abahamwe n’ibyaha bya jenoside, akavuga ko ‘’icyaha ari gatozi’’ ko atagombye guhanirwa iby’umuryango yashatsemo wakoze.

Urukiko rwemeje ko ahamwa n ‘ibyaha bine kuri bitanu yarezwe, icyaha kitamuhama ni icyo gushishikariza gukora jenesode.

Umucamanza yavuze ko umwe mu bacamanza batatu bagize inteko yagize igitekerezo ’’kinyuranyije n’icyo cyemezo,’’ ariko ntiyagira byinshi abivugaho.

Munyenyezi yavuzeko ’’adatunguwe n’icyo cyemezo,’’ mu gihe abamwunganira batangaje ko bazakijuririra mu buryo bwihuta.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa