skol
fortebet

Urukiko rwakatiye igifungo Gakire wahoze muri Guverinoma ya Nahimana

Yanditswe: Friday 29, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Umunyamakuru Uzabakiriho Gakire Fidèle wakoranaga na Padiri Nahimana Thomas washinze Guverinoma yise iy’Abanyarwanda ikorera mu buhungiro afungwa imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Sponsored Ad

Urukiko rumukatiye igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni 3 FRW.

Yahamijwe icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano, aribyo pasiporo yatanzwe n’iriya ’guverinoma’ bamufatanye ubwo yari agarutse mu Rwanda avuye muri USA aho yari akirimo gushakira ubuhungiro.

Gakire yahoze ari umuyobozi n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Ishema Newspaper na ISHEMA TV mbere y’uko ajya kuba muri Amerika.

Ageze muri Amerika Gakire yumvikanye anenga ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse aza kujya mu cyitwa leta ikorera mu buhungiro cyashinzwe na Padiri Thomas Nahimana utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Gakire yari minisitiri w’abakozi n’umurimo.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo humvikanye amakuru ko Gakire afungiye muri gereza nkuru ya Kigali i Mageragere ndetse ko urukiko rwamukatiye gufungwa by’agateganyo.

Mu gihe benshi baherukaga kumwumva muri Amerika, inkuru y’uko afungiye mu Rwanda yatunguye itangazamakuru.

Mu rukiko byavuzwe ko Gakire yavuye mu Rwanda mu 2018 ajya muri Amerika aho yaje kubona icyangombwa cyo gutura bihoraho, ko icyo cyangombwa yagisubije inzego z’umutekano za Amerika ku kibuga cy’indege yemeye ko asubiye mu Rwanda.

Umushinjacyaha yamureze icyaha cy’inyandiko mpimbano, avuga ko Gakire ataha mu Rwanda yari afite ‘passport’ yahawe na Padiri Nahimana bari bahuriye muri ya guverinoma yo mu buhungiro.

Umushinjacyaha yavuze ko Gakire yakoresheje iyo nyandiko ndetse bibaza impamvu kompanyi y’indege yemeye kugurisha ticket y’indege ku muntu ufite icyangombwa cy’inzira gihimbano, gusa buvuga ko bitari mu nshingano z’ubushinjacyaha gukurikirana ibyo.

Umushinjacyaha yamusabiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu y’u Rwanda.

Yiregura, Gakire utari ufite umwunganizi, yavuze ko yatashye mu Rwanda ngo yitandukanye na politike yari arimo, ko iyo passport atari icyangombwa yakoreshaga aho ariho hose.

Ati: “[Ngeze mu Rwanda] iyo passport bandega ntabwo nayibahereje nk’icyangombwa ahubwo bayifashe nk’uko bansabye telephone."

Gakire yavuze ko mbere yo kuza mu Rwanda yavuganye na Maj Gen Joseph Nzabamwita akamushishikariza gutaha, ko ari nacyo cyatumye atikanga kuba bamusangana urwo rupapuro.

Gen Nzabamwita ni Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe ubutasi n’umutekano ruzwi nka NISS.

Gakire yabwiye urukiko ko yatashye mu Rwanda yiteguye kubwira abategetsi ko ibyo yari arimo abivuyemo, ndetse iyo passport yari nk’icyangombwa gusa cy’umunyamuryango w’iyo politike yabagamo.

Gakire yari yasabye ko ibyo aregwa biteshwa agaciro agasubizwa muri sosiyete nk’umuntu wahindutse.

Birashoboka ko Gakire yazajuririra iki gihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa