skol
fortebet

Urukiko rwakatiye Kayumba wari umukuru wa gereza ya Rubavu gufungwa imyaka 15

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu, mu burengerazuba bw’u Rwanda, rwaraye ruhanishije Innocent Kayumba wahoze ari umuyobozi wa gereza ya Rubavu igifungo cy’imyaka 15 kubera uruhare rwamuhamije mu mpfu z’imfungwa zabereye muri iyi gereza.

Sponsored Ad

Umunyamategeko wunganiraga Kayumba yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bateganya kujurira.

Uru rukiko rwahannye kandi bamwe mu bari bafungiye muri iyi gereza kubera kugira uruhare mu mpfu za bagenzi babo.

Abo ni nka Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejuru cy’imyaka 25 ndetse agategekwa no kwishyura ihazabu ku miryango yabuze ababo.

Uretse abahamijwe ibyaha, urukiko rwanagize umwere Ephrem Gahungu wasimbuye Kayumba ku buyobozi bwa gereza ya Rubavu, kimwe na Augustin Uwayezu wari umwungirije.

Ku isaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba (16h30) ku wa gatanu, ni bwo urukiko rwinjiye mu cyumba cya gatatu ari na cyo cyasomewemo uru rubanza rwari rutegerejwe cyane.

Nyuma yo kwisegura ku bantu benshi bari aho, avuga ko urukiko rwatinze kubera imiterere y’uru rubanza, umucamanza yatangaje ko Innocent Kayumba ahamwa n’icyaha cyo gukubita byavuyemo urupfu rwa Jean Marie Vianney Nzeyimana wapfuye nyuma yo gukubitwa cyane azira kwiba ikiringiti cya mugenzi we.

Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 15 no kwishyura ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamategeko wunganiraga Kayumba, Ziada Mukansanga, yabwiye BBC ko bateganya kujurira.

Ati: "Icyemezo cy’urukiko ntitucyishimiye kubera ko urukiko rutitaye ku miburanire yacu ndetse n’ibimenyetso twatanze. Tugiye kujurira."

Jean de Dieu Baziga na Innocent Gapira, bari bashinzwe iperereza muri gereza, na bo bahamijwe ibyaha bahanishwa igifungo cy’imyaka 13 kuri buri muntu.

Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejjuru cyo gufungwa imyaka 25, yari afungiye muri gereza ya Rubavu, akaba yahamijwe uruhare mu rupfu rwa bagenzi be barimo Lambert Makdadi. Uyu ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufugwa burundu.

Charles Nkurunziza yakatiwe igifungo cy’imyaka 22, naho Emamnuel Nteziyaremye yakatiwe imyaka 20. Bombi bakaba bari imfungwa.

Abandi bari abayobozi ba gereza, Ephrem Gahungu wasimbuye Kayumba na Augustin Uwayezu wari umwungirije, bo bagizwe abere. Urukiko rwavuze ko rwasanze nta ruhare bwite bagize mu iyicwa ry’imfungwa zaguye muri gereza ya Rubavu.

Nyuma yo kugirwa umwere kwa Ephrem Gahungu, umubyeyi we Shumbo Mutima yari yishimye byumvikana.

Ati: "Ndumva nasakuza. Nishimiye ko urubanza rwagenze neza ku wanjye ariko sinishimye cyane kubera ko hari abandi batabohowe."

Uru ni urubanza rwafashe igihe kirekire ndetse n’umucamanza yavuze ko ari rumwe mu zari zigoye.

Yavuze ko rwari rugizwe n’amapaji arenga 100 ariko akaba yahisemo kurusoma aruhinnye kubera ubunini bwarwo n’impungenge z’amasaha yari yagiye.

Bamwe mu baregeye indishyi, nka Emmanuel Ndagijimana uvuga ko yakorewe iyicarubozo n’abari abayobozi ba gereza, nta zo yahawe n’urukiko. Umucamanza yavuze ko uyu atagaragaje ko ubumuga bwo ku rugero rwa 60% yeretse urukiko bwaba bukomoka ku bikorwa byabereye muri gereza ya Rubavu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa