skol
fortebet

Urukiko rwatangaje igifungo rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ayobora intara y’Iburasirazuba igifungo cy’imyaka 3 n’amezi 6 ndetse n’ihazabu ya miliyoni 36 Frw.

Sponsored Ad

Rwamuhamije icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata mu 2024. Ku cyaha cyo kwakira indonke CG (Rtd) Gasana yagizwe umwere.

Urukiko rwatangaje ko habayeho guca inkoni izamba kuko uyu mugabo wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yari yari gukatirwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, ariko kubera impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso byatumye urukiko rumugabanyiriza ibihano.

Umucamanza yavuze kandi ko ari ubwa mbere Gasana ahamijwe icyaha nk’iki.

Ikindi urukiko rwavuzeho ni ikijyanye n’indishyi zasabwe na Karinganire zingana n’ibihumbi 365$ z’igihombo yatewe no gukoresha amafaranga yari yahawe n’abaturage b’i Karenge, mu gucukura amazi mu isambu ya Gasana.

Uyu mugabo yari yasabye kandi miliyoni 100Frw nk’indishyi y’akababaro na miliyoni 5Frw nk’igihembo cya avoka. Urukiko rwemeje ko ibi byose nta shingiro bifite.

Urukiko rwavuze ko izi ndishyi zitagomba gutangwa kuko Kalinganire yareze mu izina rye kandi imirimo yarakozwe n’Ikigo Akagera BT. N’ubwo ari we wari umuyobozi wacyo, urukiko rusanga ikigo ari cyo cyari gutanga ikirego kuko gifite ubuzima gatozi.

Muri Werurwe mu 2024 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Icyaha cyahamye Gasana ni icyo yarezwe n’ubushinjacyaha buvuga ko rwiyemezamirimo Eric Kalinganire yakoze ibikorwa byo kuzamura amazi mu isambu ya Gasana ntabyishyurirwe kandi we avuga ko byamutwaye agera kuri miliyoni 48 z’amafranga y’U Rwanda .

Urukiko ruvuga ko Gasana atashoboye kugaragaza ukuntu ibi bikorwa byakorewe mu isambu ntibyishyurwe kandi ari ibisaba amafranga .

Yiregura Gasana yabwiye urukiko ko imirimo yakozwe mu isambu ye kuko ari ho havumbuwe amazi kandi akaba ari we wari ufite ubushobozi bwo gukurura umuriro w’amashanyarazi .

Gasana avuga ko ibyakozwe byari mu nyungu z’abaturage benshi bagombaga kugezwaho aya mazi ndetse n’aka gace kakaba kari kuba icyitegererezo ku tundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa