skol
fortebet

Urukiko rwemeje ko Apotre Yongwe afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugirango iperereza rikomeze kandi abashe gucungirwa umutekano.

Sponsored Ad

Urukiko rwanzuye ko hari ibyagezweho bihagije mu iperereza kugirango ukirikiranyweho afungwe iminsi 30 y’agateganyo.

Umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Gasabo wemeje ko Apôtre Yongwe afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko ngo rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Afite iminsi 5 yo kujuririra iki cyemezo.

Uyu mwanzuro wagizwe itegeko akaba ari buhite ajyanwa gufungirwa i Mageragere.

Apôtre Yongwe ukurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya,yaburanye kyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023.

Apôtre Yongwe utari mu rukiko hasomwe uko yaburanye. Yavuze ko adatewe isoni no kurya amaturo. Yanavuze ko kuba yasaba ituro ry’ishimwe nta kibazo abifiteho kuko abikomora ku ijambo ry’Imana.

Yatanze urugero kuri Abraham watanze umuhungu we Isaka nk’ituro. Apôtre Yongwe yavuze ko nta muntu yambuye ko abenshi bamwihamagariraga nyuma yo kumva ibyo abwiriza. Yabwiye urukiko ko amafaranga yabanzaga kuyemeranyaho n’abazaga bamusanga.

Yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ko yemeye guhindura imikorere ishingiye ku gusaba amaturo abayoboke be n’abamukurikira kuko atari ikinani ku mategeko.

Ubwo Ubushinjacyaha bwasobanuraga impamvu zikomeye zituma Yongwe akekwaho icyaha, bwagaragaje ko mu bihe bitandukanye yakundaga gusaba abantu gutanga amaturo ngo abashukisha kubakorera ibitangaza.

Bwavuze ko telefoni ye yagaragaje ko yakira amafaranga menshi nk’ikimenyetso cy’uko abo yakoreye ubutekamutwe ari benshi.

Bwavuze ko mu bamuhaye amafaranga harimo abari mu Rwanda n’abari mu mahanga, bagiye bakoresha uburyo butandukanye mu kumwoherereza amafaranga burimo Western Union na Moneygram yaba kuri we no kuri konti z’umugore we.

Yongwe wari imbere y’urukiko, yemeye ko mu bihe bitandukanye yagiye yaka abantu amaturo ariko ko atabakoreye ubutekamutwe nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Yagaragaje ko abo yasabaga amafaranga mbere yabanzaga kubaganiriza akabereka ibyo azakoreshwa by’umwihariko kubabaga bamusabye kubasengera iminsi runaka ari mu butayu.

Yabwiye Urukiko ko ibyo yakoze yabishingiye ku biteganywa n’ijambo ry’Imana kandi ko n’abamuhaye amafaranga babaga babyemeye.

Yavuze ko kuva mu 2013, kugera uyu munsi atunzwe n’amaturo abayoboke be batura kandi yumva nta cyaha kirimo bijyanye n’imyemerere.

Uyu mugabo wakunze kwifashisha imirongo ya Bibiliya mu Rukiko, yavuze ko mu gihe byagaragara ko imyizerere yo kwaka amaturo abayoboke be inyuranye n’amategeko yiteguye kuyihindura.

Ati "Iyo myizerere nshobora kuyihindura, kuko ntari ikinani mu mategeko kandi na Bibiliya imbwira kubaha abayobozi.”

“Nemeye ko n’ibiganiro byaba byaratambutse nabisiba, nkanafasha n’abandi kumva ko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko nubwo bishingiye ku myizerere yabo."

Yemeye ko telefoni ye yanyuzeho amafaranga menshi mu bihe binyuranye kubera abantu banyurwaga n’ibikorwa bye bakamuha ku mafaranga.

Ati “Imana yampaye umugisha, abantu benshi bakanyoherereza ku mafaranga nyuma yo gukunda ibikorwa byanjye. Hari n’aho byageze ngira ubwoba bitewe n’amafaranga nabonaga. Natekereje gushinga televiziyo nta mafaranga mfite ariko abakundaga ibyo nakoraga banteye inkunga.”

Umwunganira mu mategeko yavuze ko akurikije ibyaha umukiliya we, aregwa atagakwiye kuba afunzwe kubera ko ari ibyaha mbonezamubano.

Yavuze ko ibintu yakoze gishingiye ku kwizera ku buryo byagorana gusuzuma niba koko abavuze ko yabijeje ibintu ntibyaba ari byo.

Yavuze kandi ko umukiliya we atari we wakoraga ibitangaza ahubwo ko yabasengeraga Imana, ikaba ari yo ibikora bityo ko n’uwaba atarabibonye atari akwiye kubibaza Yongwe.

Yatanze urugero rw’umunyamategeko wunganira abantu mu nkiko avuga ko iyo aganira n’umukiliya amwizeza ko bazaburana ariko iyo batsinzwe bitabazwa uwamwunganiye.

Yatanze icyifuzo cy’uko niba kurya amaturo mu banyamadini ari icyaha hakwiye kujyaho itegeko ribibabuza kuko abanyamadini bose babeshwaho nayo.

Apôtre Yongwe yemeye ko abifuza kumwishyuza amaturo bahaye Imana, yiteguye kuyabasubiza nubwo mu bamureze harimo n’abo yasengeye ibyifuzo byabo bigasubizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa