skol
fortebet

Urukiko rwemeje ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel afungwa by’agateganyo

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwemeje ko Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera impamvu zikomeye zishobora gutuma abangamira iperereza.

Sponsored Ad

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Ugushyingo mu 2023.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023. Hari nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku nshingano ze nka Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, umwanya yari amazeho imyaka ibiri n’igice.

Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite. Abajije Gasana icyo abivugaho, yasubije ko byose abishakira.

Mu iburanisha ryo ku wa 10 Ugushyingo 2023, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi byaha bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.

Ngo muri Gicurasi 2022, rwiyemezamirimo yari amaze kuyageza mu mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana. Ngo ageze i Karenge, yahuye n’ikibazo, abura umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini, ku buryo hamwe wari muke ahandi nta wuhari.

Icyo gihe ngo yarebye Gasana, amuganiriza uwo mushinga n’imbogamizi afite, undi amubwira ko azamufasha.

Baje kongera guhurira muri hotel i Nyagatare baraganira, Gasana amubwira ko afite umurima uri mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero, amusaba ko yamupimira niba munsi y’ubutaka harimo amazi, hanyuma akayazamura nyuma agahera aho amukorera ubuvugizi.

Karinganire yakoresheje amafaranga yari yarahawe mu misanzu y’abaturage b’i Rwamagana bashakaga ko abagereza amazi mu mirima. Tariki 4 Nyakanga 2022, amazi yari yamaze kugera mu isambu ya Gasana, mu bikorwa Ubushinjacyaha bwavuze ko byari bifite agaciro ka miliyoni 48 Frw.

Gasana yasobanuye ko kugira ngo umushinga ugere iwe, yasabye Karinganire gupima niba ubwo butaka bwe burimo amazi no kuhakorera umushinga ngo harebwe ko ushoboka mu Burasirazuba hose kuko wari wageragerejwe i Rwamagana.

Mu rukiko Gasana yavuze ko ibyo yakoze byakwitwa amakosa aho kuba ibyaha kuko atashishoje neza mbere yo gukorana na Karinganire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa