skol
fortebet

Urukiko rwemeje ko Umunyamakuru Nkundineza afungwa by’agateganyo muri gereza

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Umunyamakuru wigenga Nkundineza Jean Paul akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 muri gereza.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabye ko Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho.

Nkundineza akurikiranyweho gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gutegeka ko akurikiranwa afunzwe kuko ibyo byatuma ibyaha akurikiranyweho adakomeza kubikora kandi ko kumuhana byatuma abera abandi urugero.

Bwagaragaje ko hari ibyaha Nkundineza yakoze bishingiye ku biganiro yagiye atanga birimo icyatambutse mu 2022 kirimo amagambo yo gutera ubwoba Miss Mutesi Jolly.

Bwavuze ko yakoresheje amagambo yibasira Mutesi Jolly avuga ko ari we ufungishije Prince Kid.

Nkundineza Jean Paul yahakanye ibyaha akekwaho, asaba Urukiko ko atakurikiranwa afunzwe ahubwo yagira ibyo ategekwa kubahiriza.

Me Ibambe Jean Paul umwunganira mu mategeko, yabwiye Urukiko ko umukiliya we akwiye gukurikiranwa adafunzwe kandi yiteguye no kuba ahagaritse umwuga w’itangazamakuru mu gihe agikurikiranwa.

Urukiko rumaze gusuzuma uko impande zombi zireguye rwasanze hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukwiza ibihuha hashingiwe ku magambo yatambukije avuga ko Mutesi Jolly ari we wagombaga gukurikiranwaho ibyaha Ishimwe Dieudonné yakurikiranyweho.

Urukiko rusanga kuba Nkundineza n’abamwunganira bavuga ko Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura rwakemuye icyo kibazo, atari urukiko ahubwo ari ishyirahamwe ryashyizweho ngo rigenzure imirimo y’itangazamakuru.

Rushingiye ku kiganiro RMC yagiranye na Nkundineza yagiriwe inama ko mu gihe yaba yahohoterwa n’umuntu utari umunyamakuru yakiyambaza RIB, bivuze ko na we mu gihe hari uwo yahohotera yamurega muri izo nzego kuko Abanyarwanda bose bangana imbere y’amategeko.

Urukiko rusanga kuba Nkundineza yaragiye avuga amazina y’abatangabuhamya kandi mu rubanza atari yatangajwe ari impamvu yatuma akekwaho icyaha cyo guhohotera abatangabuhamya.

Rusanga amagambo yagiye atangazwa na Nkundineza Jean Paul kuri Mutesi Jolly arimo "ko ari akagome", "mafia", no kumubwira ngo bamuhe Prince Kid amurye byaba impamvu zikomeye zituma akekwaho kumuhohotera.

Urukiko rusanga kandi gukoresha imvugo "Umutego mutindi ushibukana nyirawo" rusanga bitaba impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukoresha ibikangisho kuko ibyagezweho mu iperereza bidahagije.

Rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha, gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru ku byaha. Rwavuze ko ibyaha akurikiranyweho yatangiye kubikora mu 2022, bityo kumukurikirana afunzwe ari bwo buryo bwatuma adakomeza kubikora cyangwa ngo ashyire igitutu ku batangabuhamya.

Urukiko ruramutse rubimuhamije yakatirwa igihano cy’igifungo kirengeje imyaka 2.

Yemerewe kujuririra iki cyemezo mu minsi 5 kikimara gusomwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa