skol
fortebet

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusubitse iburanisha ku rubanza rwa Kazungu Denis

Yanditswe: Friday 05, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urubunza rusubitswe nyuma y’ubusabe bw’ubushinjacyaha bwandikiye urukiko busaba ko ibyaha 10 akurikiranyweho bihurizwa hamwe.

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rusubitse iburanisha ku rubanza rwa Kazungu Denis ,ukurikiranyweho ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’iyicarubozo.

Kazungu Denis ukurikiranyweho kwica abantu 14 biganjemo ab’igitsinagore ariko ubushinjacyaha buvuga ko yari kuburana gusa ku cyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu ari nabyo bwasabye ko bihiduka.

Uyu mugabo yari amaze iminsi 60 afunzwe by’agateganyo kuko nyuma yo kurangiza iminsi 30 ya mbere, habayeho kumwongera indi kubera ko ubushinjacyaha bwavugaga ko bugikora iperereza ku byaha byinshi kandi biremereye bumurega.

Kazungu aregwa ibyaha 10 birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Uyu musore w’imyaka 34 y’amavuko, yatawe muri yombi mu ntangiro za Nzeri, 2023.

Yari asanzwe atuye mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Gasabo

Urubanza rwa KAZUNGU Denis rwimuriwe ku itariki ya 12 Mutarama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa