skol
fortebet

U Rwanda rwungutse abapolisi barenga 200 bafite ubuhanga budasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 26, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abapolisi b’u Rwanda n’aba Centrafrique, basoje amasomo y’icyiciro cya 12 cy’amasomo y’ibanze y’umutwe wihariye wa Polisi (Basic Special Forces course), berekanye ibyo bamaze amezi atandatu bigishwa.

Sponsored Ad

Ni amasomo yitabiriwe n’abagera kuri 283 barimo 33 baturutse mu nzego z’umutekano za Centrafrique.

Aya masomo ahabwa umubare w’abapolisi batoranyijwe, agamije kubongerera ubumenyi mu guhangana n’ibibazo no gukora mu bihe bigoye by’umutekano no kubasha kubyitwaramo neza.

Aya masomo yari amaze amezi 6 abera mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye yayoboye uyu muhango kuri uyu wa 26 Mata 2024 ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Centrafrique Gen. Bienvenu Zokoue.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa