skol
fortebet

Abacamanza b’ Abafaransa basabye ko iperereza ku wahanuye indege ya Habyarimana rihagarara

Yanditswe: Sunday 14, Oct 2018

Sponsored Ad

Uru rubanza rumaze igihe ndetse rutuma u Rwanda rutarebana neza n’ u Bufaransa.
Iperereza ku wahanuye iyi ndege ryatangiye mu 1998.
Indege yari itwaye Juvenal Habyalimana na n’ uwari Perezida w’ u Burundi Cyprien Ntaryamira yarashwe tariki 6 Mata 1994, jenoside yakorewe abatutsi ihita itangira.
Nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP, mu itangazo abashinjacyaha b’ u Bufaransa bashyize ahagaragara tariki 10 Ukwakira basabye ko ibiregwa abantu 7 bikurwaho kuko abakora (...)

Sponsored Ad

Uru rubanza rumaze igihe ndetse rutuma u Rwanda rutarebana neza n’ u Bufaransa.
Iperereza ku wahanuye iyi ndege ryatangiye mu 1998.

Indege yari itwaye Juvenal Habyalimana na n’ uwari Perezida w’ u Burundi Cyprien Ntaryamira yarashwe tariki 6 Mata 1994, jenoside yakorewe abatutsi ihita itangira.

Nk’ uko byatangajwe n’ ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP, mu itangazo abashinjacyaha b’ u Bufaransa bashyize ahagaragara tariki 10 Ukwakira basabye ko ibiregwa abantu 7 bikurwaho kuko abakora amaperereza nta bimenyetso bifatika babonye.

Umucamanza ushinzwe amatohoka niwe uzafata umwanzuro kuri ubu busabe bw’ ubushinjacyaha.

Abunganira mu mategeko umugore wa Habyalimana, Agathe Habyalimana bavuze ko ubusabwe bw’ ubushinjacyaha bubabaje ndetse ko bushingiye ku mpamvu za politiki.

Indege yari itwaye Habyalimana yarashwe iri hafi kugera ku kibuga cy’ indege I Kigali.

U Rwanda rushinja Ubufaransa kugira uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi.

Jenoside yakorewe abatutsi yatwaye ubuzima bw’ abatutsi barenga miliyoni mu mezi atatu.

Ibitekerezo

  • Umuntu wahanuye iriya ndege,azacika "ubucamanza bw’abantu" ariko ntabwo azacika "ubucamanza bw’imana" (DIVINE JUSTICE).Igihano gikomeye kurusha ibindi inkiko z’abantu zamuha,ni "gufungwa burundu".Ariko igihano imana izamuha,nicyo gikomeye cyane kurusha.Uwo muntu twebwe tutazi kubera "Weakness of human justice",imana yo iramuzi. Aho ajya hose n’ibyo akora byose,imana iba imureba kandi nawe "umutima we uhora umushinja icyaha cyo kwica abantu 12".Imana izamuhanisha kutamuzura ku Munsi w’Imperuka,hamwe no kumwima Ubuzima bw’iteka muli Paradizo,kugirango atazakomeza kwica ibiremwa by’imana nyamara adashobora kubazura.Such an act is stupid in God’s eyes.

    baravuga mumezi atatu inzirakarengane zirenga million nawe uti abantu 7,nosense.ubwokoko urumva ushyize mugaciro uvuze iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa