skol
fortebet

Abahoze ari abayobozi ba FDLR bashinjwe uruhare mu bwicanyi bwakorewe abari abakozi ba BRALIRWA n’impunzi z’i Mudende

Yanditswe: Wednesday 11, Mar 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri,tariki 10 Werurwe mu Rugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo, hatangiye iburanisha mu mizi ry’urubanza ruregwamo uwahoze ari umuvugizi wa FDLR, Nkaka Ignace wamenyekanye nka La Forge Fils Bazeye, ndetse n’uwahoze ashinzwe ubutasi muri uyu mutwe, Lt. Col. Nsekanabo Jean Pierre, wamenyekanye nka Abega.

Sponsored Ad

Aba bahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR barezwe ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi ku bari abakozi b’uruganda BRALIRWA no gukorana n’ubutegetsi bwa Uganda mu mugambi wo gutera u Rwanda.

Barezwe ibyaha bitandatu bahuriyeho birimo; ubugambanyi, ubwicanyi, iterabwoba, kurema no kuba mu mutwe w’ingabo zitemewe, kugirira nabi ubutegetsi.

Kuri Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye hiyongeraho icyaha cya karindwi kuri we cy’icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu mahanga.
Ubushinjacyaha buvuga ko iki yagikoze abinyujije cyane cyane mu biganiro yatanze ku maradiyo mpuzamahanga no ku mbuga zirimo YouTube.

Ubwicanyi mu nkambi no ku bakozi ba BRALIRWA

Bararegwa ibyaha bihera mu myaka irenga 20 ishize ubwo binjiraga mu mutwe witwa PALIR - Parti en Action pour la Libération du Rwanda, waje guhinduka FDLR nyuma y’imyaka ine.

Baregwa kugira uruhare muri bumwe mu bwicanyi bwabaye mu burengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda muri iyo myaka.

Bashinjwe uruhare mu bwicanyi ku mpunzi zigera kuri 200 zari zaravuye muri DR Congo zari mu nkambi ya Mudende mu cyari Gisenyi mu burengerazuba bw’u Rwanda bwabaye mu 1997.

Bashinjwe uruhare mu bwicanyi mu gitero cyahitanye abakozi 39 b’uruganda rwenga ibinyobwa rwa BRALIRWA mu 1998 n’icyahitanye abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda.

Kubyo baregwa, mu ibazwa ryabaye mbere, Bwana Nkaka na Nsekanabo bahakanye uruhare rwabo muri ubu bwicanyi bwo muri ibyo bihe.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ntaho bahera bahunga ibi byaha kandi ari bo batangaga amabwiriza ngo bikorwe.

Imyaka myinshi ishize ibi byaha bikozwe yagarutsweho kuko amategeko areba ibi byaha yagiye ahinduka.

Umucamanza yateguje ubushinjacyaha kwitegura ibibazo nk’iki mu maburanisha ari imbere.

Umutegetsi wa Uganda yavuzwe mu rubanza

Abaregwa bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda muri Kivu ya ruguru mu mpera ya 2018.

Ubushinjacyaha buvuga ko bari bavuye i Kampala muri Uganda guhura n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC urwanya Leta y’u Rwanda ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.

Muri uru rubanza humvikanye izina rya Philemon Mateke,umunyamabanga wa leta ushinzwe ibyo muri aka karere muri Uganda bivugwa ko ari we wahuzaga FDLR n’umutwe wa RNC.

Mu makimbirane hagati ya leta y’u Rwanda n’iya Uganda, u Rwanda rushinja uyu mutegetsi ibi birego, mu gihe ubutegetsi bwa Uganda bwagiye buhakana ko budafasha abashaka gutera u Rwanda.

Iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri ryarangiye, abaregwa badahawe umwanya wo kwiregura kuko n’ubushinjacyaha mu gihe cy’amasaha atandatu butarangije gusobanura ibyo bubarega.

Iburanisha ritaha ryashyizwe tariki 14 z’ukwezi gutaha kwa kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa