Abakozi 8 MINISANTE iherutse kwirukana bagejejwe imbere y’ urukiko

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 12 July 2018 Yasuwe: 6815

Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2018 urukiko rw’ ibanze rwa Nyamirambo rwaburanishije ku ifungwa n’ ingurwa abakozi 8 Minisiteri y’ ubuzima iherutse kwirukana, ubushinjacyaha bukurikiranyeho ibyaha birimo n’ icyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.

Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha bitanu aribyo gukoresha inyandiko mpimbano, gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’ amategeko, Akagambane n’ abapiganira amasoko, Kubangikanya imirimo ibujijwe n’ imirimo ya Leta no Kwigwizaho imitungo.

Abo bakozi ni Birasa Jean Marie Vianney(wari ushinzwe inyubako muri RBC), Birindabahizi Emmanuel, Zimulinda Jean Claude (Engenier ushinzwe imashini zo kwa muganga), Kayitare Fred(Procurement Specialist), Uwimana Richard(wahoze ashinzwe amasoko), Gashema Justin(Procurement officer), Namahungu Theogene na Mugabe Jean Paul.

Namahungu, Uwimana Richard, Kayitare Fred na Birasa Jean Marie Vianney ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Zimulinda Emmanuel, Kayitare Fred, Birasa Jean Marie Vianney na Namahungu Theogene ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo kubangikanya imirimo ibujijwe n’ imirimo ya Leta.

Zimulinda Emmanuel, Kayitare Fred, Birasa Jean Marie Vianney, Namahungu Theogene na Uwimana Richard ubushinjacyaha bubakurikiranyweho icyaha cyo kwigwizaho imitungo.

Bose uko ari 8 ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cy’ ubufatanya cyaha mu gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.

Mu iburanisha abaregwa bose bari bunganiwe ndetse harimo n’ abari bafite abunganizi babiri. Iburanisha ryitabiriwe n’ abantu barenga 50 biganjemo abo mu miryango y’ abaregwa.

Ubwo urukiko rwabasomeraga imyirondoro yabo bamwe bagaragaje ko imyirondoro yabo yanditse nabi, irakosorwa, urukiko rusaba ubushinjacyaha gukurikirana imyirondoro mishya bamwe mu baregwa batanze bukamenya niba ariyo y’ ukuri.

Urukiko rwasabye abaregwa kugaragaza niba hari inzitizi babona mu rubanza rwabo, abaregwa bagaragaza ko mu byaha ubushinjacyaha bubakurikiranyeho harimo icyo kwigwizaho imitungo gishingiye kukuba barakoze imenyekanisha mutungo nabi ku muvunyi, bo bakavuga ko ibi atari icyaha ahubwo ari amakosa ahanishwa ibihano byo mu rwego rw’ akazi. Kuri iyi ngingo ubushinjacyaha bwasabye abaregwa kugaragariza urukiko itandukaniro riri hagati y’ ibyaha n’ amakosa.

Abaregwa babwiye urukiko ko bafunzwe n’ inzego zitazwi kuko ngo mu mpapuro zibafunga hari handitseho Minisitiry of Internal Security(Minisiteri itakibaho mu Rwanda, na CID(nayo ntikibaho hasigaye hariho RIB). Kuri iyi ngingo ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo abaregwa bavuga atari ukuri bushyikiriza urukiko impapuro zibafunga ngo ruzasuzume rurebe.

Me Sebukuru Innocent wunganira Zimulinda Jean Claude yabwiye urukiko ko umukiriya we akazi yakoraga ntaho gahuriye no kumenyekanisha umutingo mu rwego rw’ umuvunyi bityo kuba atarabikoze nta kosa afite.

Me Kayijuka wunganira Gashema Justin yavuze ko mu bucyamanza hari ihame rivuga ko kampani ariyo ibanza gukurikiranwa , umuntu agakurikiranwa nyuma, yongeraho ko ubushinjacyaha bwakurikiranye Gashema ntibukurikirane kampani Joh Achelis Ltd(kampani ikwirakwiza imiti).

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bugenzacyaha Gashema yavuze ko ahagarariye iyi kampani, Gashema yongeye gufata ijambo avuga ko atigeze abwira ubugenzacyaha ko ahagariye Joh Achelis Ltd ahubwo ngo yavuze ko ahagarariye Achelis Rwanda Ltd.

Bamwe mu baregwa bahagaritswe ku mirimo mu ntangiriro za Mata 2018 batabwa muri yombi mu mpera za Kamena.

Tariki 17 Nyakanga saa cyenda nibwo, Urukiko ruzatangaza umwanzuro ku nzitizi zatanzwe n’ abaregwa.


Aha ababuranyi bari basohotse mu cyumba cy’ iburanisha

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Leta y’u Rwanda yatahuye uruganda rwibaga amashanyarazi rukayihombya...

Umukozi ushinzwe ibikorwa ry’ uruganda Ineza rukora Kawunga yatawe muri...
7 November 2018 Yasuwe: 1517 0

Adeline Rwigara ngo abantu 4 si rubanda ahubwo byari ukuganyira...

Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara bitabye urukuko ngo bakomeze...
7 November 2018 Yasuwe: 2149 0

Urubanza rw’impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba rwakomeje abaregwa...

Itsinda ry’impunzi z’Abanyekongo ryagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Korongi...
7 November 2018 Yasuwe: 423 0

Gakenke: Abakekwaho kwica umugabo wavuye mu rugo agiye gufata amafaranga...

Abari bahetse umurambo wa Niyonzima Jen Pierre Urwego rw’Igihugu rushinzwe...
6 November 2018 Yasuwe: 1497 0

Gen. Kayihura yateye ubwoba Ikinyamakuru New Vision avuga ko agiye...

Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi yateye ubwoba Ikinyamakuru cya Leta...
3 November 2018 Yasuwe: 1357 1

Mutangana Jean Bosco yongeye kugirirwa icyizere mu Ishyirahamwe Nyafurika...

Umushinjacyaha Mukuru w’U Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yongeye gutorerwa...
2 November 2018 Yasuwe: 338 0