skol
startimes

Abandi barwanyi 16 ba FLN bari mu maboko y’ubutabera mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 October 2020 Yasuwe: 1850

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, cyibanze ku rubanza rwa Rusesabagina Paul ndetse yemeza ko hari abarwanyi 16 ba FLN bafashwe bakaba bari mu maboko y’ubutabera mu Rwanda barimo Jean Chretien Ndagijimana, umwana wa Wilson Irategeka wayoboraga FLN uherutse gupfa.


Havugiyaremye yabwiye abanyamakuru ko ashimira Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi ku bufatanye mpuzamahanga mu by’ubutabera bwatumye aho Rusesabagina yari atuye mu Bubiligi hasakwa ndetse ko ibyavuye muri iryo saka bizagaragarizwa mu rukiko.

Ati “Ndashaka gushimira inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu Rwanda zagize uruhare mu ifatwa rye. Ndashimira kandi mugenzi wanjye mu Bubiligi kuba yarashubije icyifuzo cyacu cyo gufatanya n’ubutabera mpuzamahanga gukora isaka aho Rusesabagina atuye.”

Umushinjacyaha Mukuru,yavuze ko abarwanyi ba FLN 16 bari mu maboko y’inzego z’ubutabera ndetse bateganya ko urubanza rwabo ruzahuzwa n’urwa Paul Rusesabagina wari uyoboye uyu mutwe ndetse na Callixte Nsabimana.

Ati “Harimo Félicien Nsanzubukire (uzwi ku izina rya Fred Irakiza), Anastase Munyaneza, na Jean-Chrétien Ndagijimana (umuhungu wa komanda nyakwigendera, Laurent Ndagijimana, uzwi kandi ku izina rya Wilson Irategeka).Bakekwaho kugira uruhare mu bitero byabaye mu Majyepfo y’u Rwanda mu 2018.

Twizera ko abaregwa bose uko ari 19 bagomba kuburanishwa hamwe. Ibi n’ibikorwa bisanzwe, bizwi nk’ihame ryo guhuza ibyaha, biteganijwe mu mategeko yacu.”

Ku bijyanye n’ifatwa rya Paul Rusesabagina,Havugiyaremye avuga ko yafashwe hakoresheje inzira zemewe n’amategeko.

Yemeje ko Rusesabagina yagiye mu rukiko inshuro ebyiri kandi nta kibazo yigeze agaragaza ku bijyanye n’uko yafashwe.

Mu rukiko,Rusesabagina yavuze ko akwiriye kurekurwa kubera ko arwaye ndetse ngo atizeye kubona ubuvuzi akeneye arwaye.

Havugiyaremye yagize ati “Ku bijyanye no kuvura Rusesabagina, icyo nababwira afatwa nk’abantu bose baregwa dufite muri gereza. Ndizera ko atigeze yinubira uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kwamburwa uburenganzira bw’ibanze bugomba guhabwa abantu bose bafunzwe.”

Mu minsi ishize,Inkiko zemeje ko Rusesabagina afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko ashobora gutoroka ubutabera kubera ashinjwa ibyaha 13 bikomeye birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, Kwinjiza abana mu gisirikare , gushimuta, gutwika, no gushinga imitwe y’iterabwoba.

Ibi abikekwaho kubera ko ari mu buyobozi bwa MRCD bufite umutwe w’ingabo wa FLN wagabye ibitero by’iterabwoba mu karere ka Nyaruguru n’aka Nyamagabe mu mwaka wa 2018 bigahitana benshi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gitifu wa Busogo wafungiye umuntu mu modoka ye bikamuviramo impanuka...

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Nsengimana...
22 October 2020 Yasuwe: 1358 0

RIB yataye muri yombi umukozi wa RTDA ukekwaho kwaka ruswa

RIB yafunze Nzeyimana Eddy Palatin, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe...
20 October 2020 Yasuwe: 1825 1

Urukiko rwemeje ko Dr.Gahakwa Daphrose wabaye minisitiri afungwa iminsi 30...

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba...
20 October 2020 Yasuwe: 1009 0

Rusesabagina yazanwe mu rukiko kuburana ku iyongerwa ry’iminsi yo gufungwa...

Mu buryo butunguranye, uyu munsi kuwa kabiri mu gitondo Paul Rusesabagina...
20 October 2020 Yasuwe: 1688 0

RIB yafashe Nshimiyimana yari imaze iminsi ishakisha cyane

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu...
18 October 2020 Yasuwe: 1852 0

Dr Isaac Munyakazi yakatiwe gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 FRW...

Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri...
16 October 2020 Yasuwe: 1585 0