skol
fortebet

Abantu 5 batawe muri yombi bazira gukoresha nabi nimero 114 ifasha abikekaho COVID-19 batangaje ibyaha bakoze bayihamagara

Yanditswe: Friday 24, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020,Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bafashwe bakoresha nabi imirongo itishyurwa yashyiriweho ubutabazi harimo umurongo114 wifashishwa n’abashaka ubufasha ku ndwara ya #COVID-19.
Amakuru atangwa n’abaturage binyuze ku murongo wa 114 amaze gutuma haboneka abarwayi 5 ba koronavirusi ndetse n’abo bahuye nabo basaga 30 gusa hari bamwe bitwaye nabi bahamagara uyu murongo batuka ababakiriye.
Abantu 5 bakinishije uyu murongo bakawuhamagaraho babeshya, batukana (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020,Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bafashwe bakoresha nabi imirongo itishyurwa yashyiriweho ubutabazi harimo umurongo114 wifashishwa n’abashaka ubufasha ku ndwara ya #COVID-19.

Amakuru atangwa n’abaturage binyuze ku murongo wa 114 amaze gutuma haboneka abarwayi 5 ba koronavirusi ndetse n’abo bahuye nabo basaga 30 gusa hari bamwe bitwaye nabi bahamagara uyu murongo batuka ababakiriye.

Abantu 5 bakinishije uyu murongo bakawuhamagaraho babeshya, batukana cyangwa bijandika mu yandi makosa n’ibyaha batawe muri yombi ndetse berekanwe na polisi nyuma y’igihe kinini imaze yihanangiriza abantu kureka guhamagara uyu murongo bitari ngombwa.

Umwe mu bafatiwe muri iki gikorwayabwiye RBA ati "Nahamagaye 114 mbumvisha uburyo njyewe mfite ikibazo cyo kuba ndwaye bagomba kumpima cg nkahabwa akato ariko narabakinishaga kuko nabibonye uyu munsi ariko icyo gihe ntabwo nabyibukaga. Inama nabagira bareke gukinisha ino nomero."

Na ho mugenzi we bafunganye ati "Ni umwana wakoresheje numero yanjye ahamagara ku 114 abatuka. Nyine yarabahamagaye abatuka ibitutsi biteye isoni nanjye ubwanjye ntasubiramo. Ni ukwitondera ibi bintu kuko ntabwo byoroshye kuko nanjye aha hantu ndi ntabwo mpishimiye gusa nyine icyo nababwira ni ukwirinda guha amatelefoni abana bayacokoza."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yasabye buri wese kwirinda kugwa mu makosa n’ibyaha nk’ibi.

Yagize ati "N’abandi bayikoresha nabi babyumve babicikeho babireke! Tumaze igihe kinini dukangurira abanyarwanda kureka gukoresha iriya mirongo nabi; Atari ugutukana, atari uguhamagara ngo basabe indirimbo, atari uguhamagara ngo basabe amafaranga, atari abana kuyikinisha. Ababyeyi bafite abana baha za telefoni zabo bakwiye gushyiramo uburyo bw’ibanga ibyo bita password kugirango umwana nakinisha telefoni adahamagara ino mirongo kuko ni benshi bayihamagara. Aba bantu rero nibyo barimo kubazwa, nibyo bakurikiranyweho, ubwo inzego zibishinzwe zirareba icyo amategeko ateganya kubera ko igihe kirekire tumaze dusaba abanyarwanda kubyirinda bigaragara ko hari abakibikora.

Polisi y’u Rwanda isanzwe ifite imirongo abantu bahamagara itishyurwa harimo; umurongo wa 112 iyo bakeneye ubutabazi bwihuse. By’umwihariko kubera iki cyorezo cya COVID-19 twongereye ubushobozi aho dushobora kwakira abantu 90 bahamagariye rimwe.

Kuva iki cyorezo cyatangira tumaze kwakira abantu bahamagaye umurongo wa 114 bagera ku bihumbi 364,064. Ishami ryakira abantu bahamagara rikora amasaha 24 kuri 24 iminsi yose.

Abantu bafite ibimenyetso bahamagara iri shami rikabahuza n’inzego zishinzwe gupima no kuvura. Kandi ni naho dukura amakuru adufasha mu kwirinda ikwirakwizwa rya koronavirusi.”

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda bahamagara 114 cyangwa 112 badafite impamvu ifatika ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi bitwara umwanya wabakeneye ubufasha bwihuse.

Umukozi uhuza ibikorwa by’uyu murongo wa 114, Kamali Fulgence, Yabwiye RBA ko amakuru atangwa binyuze kuri uyu murongo agera ku zindi nzego byihuse bigafasha mu rugamba rwo guhangana na COVID19.

Yagize ati "Hari abahamagara bafite ibimenyetso bakavuga bati mfite inkorora, ndimo guhumeka nabi, mfite umuriro mwinshi, bya bimenyetso mpuruza mujya mwumva. Iyo bakiriye uwo muntu hari uburyo bamuvugisha bakumva niba hari umuntu bigeze guhura wenda wagaragayeho kiriya cyorezo cya koronavirusi. Icyo gihe rero bashobora kumwohereza kuri command post, kuri Command post na ho hari amakipe ashinzwe gufasha abo bantu kugira ngo bashobore guhabwa serivisi z’ubuvuzi."

Mu bahamagara kuri uyu murongo harimo abahita bahabwa ubutabazi bw’ibanze hashingiwe ku makuru batanze, ndetse kugeza ubu 5 muri bo ibipimo byabo bikaba byaragaragaje ko banduye icyorezo cya COVID19.

Dr. Rwagasore Edson, ni umuganga ukorera mu itsinda ritanga ubutabazi bwihuse, Rapid response team. ati "Call Center ya 114 dukorana bya hafi cyane kuko ni yo iduhuza n’abaturage. Tumaze kubona cases 5 zabaye confirmed na contacts z’izo cases 33. Urumva ko ari amakuru aba ari ingenzi kuba twarabashije kubona cases 5 zivuye ku bantu ku giti cyabo basabye ko basuzumwa kubera ko hari impamvu zimwe na zimwe harimo nko kuba barakoze urugendo ahantu runaka."

Nyuma y’ukwezi uyu murongo ushyizweho, umaze kwakira abasaga ibihumbi 360, cyakora abangana na 16% gusa nibo bakoresha neza uyu murongo basaba cyangwa batanga amakuru kuri koronavirus, hakaba n’abandi bawukinisha nkuko Umutoni Cecile Esperance, umwe mu bakira abahamagara ku 114 abivuga.

Ati:Hari abandi bahamagara babaza ibibazo birebana n’izindi ndwara, hari abahamagara bakeneye ko tubaha ubufasha bw’uko babona za ambulances, ariko umubare munini dufite ni uwo abahamagara bakinisha umurongo wacu. Hari abantu bahamagara batukana, hari abantu bahamagara bagakupa, hari n’abandi baduhamagara bagakupa.

Mu bakozi basaga 190 bakira abaturage ku murongo wa 114, harimo 30% bo mu zindi nzego mu gihe 70% ari abapolisi ba Polisi y’Igihugu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa