skol
fortebet

Abantu 6 bashyikirijwe impozamarira batsindiye mu rubanza rwa Berinkindi

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Kamena bashyikirijwe aya mafaranga y’impozamarira, abantu batandatu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe indishyi baregeye mu rubanza rwaregwagamo Claver Berinkindi wamaze guhamwa n’ibyaha agakatirwa gufungwa burundu.
Nkeramugaba Alexis, Mukarutabana Pelagie, Mukamana Leoncie, Agnes Nyirarugwiro, Rusagara Anaclet n’undi umwe utifuje gutangazwa mu itangazamakuru nibo bashyikirijwe iyi mpozamarira.
Umunyamategeko Goran Hjalmarsson wunganiraga (...)

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Kamena bashyikirijwe aya mafaranga y’impozamarira, abantu batandatu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe indishyi baregeye mu rubanza rwaregwagamo Claver Berinkindi wamaze guhamwa n’ibyaha agakatirwa gufungwa burundu.

Nkeramugaba Alexis, Mukarutabana Pelagie, Mukamana Leoncie, Agnes Nyirarugwiro, Rusagara Anaclet n’undi umwe utifuje gutangazwa mu itangazamakuru nibo bashyikirijwe iyi mpozamarira.

Umunyamategeko Goran Hjalmarsson wunganiraga aba bantu batandatu avuga ko abaregeraga indishyi muri uru rubanza rwaregwagamo Berinkindi Claver bari 16 ariko ko we yunganiraga aba batandatu.

Avuga ko uru rubanza rwabaye mu byiciro bibiri birimo icyabereye mu rukiko rwisumbuye aho yamaze ibyumweru bibiri akorana n’aba bantu yunganiraga bakanabazwa icyo bifuza.

Ashimira aba bakiliya be ku mutima ukomeye bagaragaje muri ibi bibazo baciyemo, akanashimira ubushinjacyaha na Police by’u Rwanda byamufashije kugira ngo atsinde uru rubanza.

Uyu munyamategeko wirinze kuvuga umubare w’amafaranga yahawe aba bakiliya be, avuga ko aya mafaranga yagenewe abakiliya be yakuwe mu nzu yabagamo Berinkindi wari waramaze kubona ubwenegihugu bwa Suwede.

Rusagara Anaclet umwe muri aba bashyikirijwe iyi mpozamarira avuga ko ibyakozwe muri Jenoside bitagira ingurane ariko ko ibihano byahawe uwabahemukiye ari ikimenyetso cy’agaciro kambuwe abe n’ibye yabuze.

Avuga ko ibi byakozwe na Suwede bikwiye kubera urugero ibindi bihugu bikomeje kwinangira mu kuburanisha cyangwa kohereza abakoze Jenoside babihungiyemo.

Ati « Batugiriye neza nk’uko Suwede yabigenje nabo bakurikirana abo bantu kuko baraduhemukiye kuko baraduhemukiye, batumye abantu baba imfubyi, babura ababo n’ibyo bari batunze, abandi baratatana. »

Avuga ko guhana aba bantu bigira icyo bisigira abahemukiwe. Ati « Ntabwo ari ngombwa ngo tubone ibyo badutwaye ariko nibura bahanwe kugira ngo ibyo bakoze bitazanasubira. »

Umuyobozi wungirije wa Ibuka, Egide Nkuranga avuga ko izi mpozamarira zije nyuma yo guhamya ibyaha uwaregwaga zidafite agaciro kanini kuruta icyakozwe cyo gutanga ubutabera.

Ati « Ngira ngo mujya mwumva abantu iyo urubanza rubaye, umuntu akavuga ngo ‘reparation (impozamarira) nkeneye ni ukugira ngo urubanza rucibwe, reparation economique (impozamarira y’amafaranga) muzampe ifaranga rimwe’, biriya bivuze ko ifaranga rimwe ari symbol (ikimenyetso) igaragaza ko we reparation yari akeneye ari bwa butabera. »

Egide Nkuranga avuga ko ubu bushake bwo kuburanisha abakoze Jenoside bwagaragajwe na Swede bukwiye kubera isomo ibindi bihugu by’iburayi bikomeje gukingira ikibaba ababihungiyemo, bikabohereza cyangwa bikababuranisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa