skol
fortebet

Abasirikare 5 baregwa ibyaha birimo gusambanya ku gahato basabiwe gukomeza gufungwa iminsi 30

Yanditswe: Wednesday 13, May 2020

Sponsored Ad

Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko abasirikare 5 bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe bagikurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abagore ku ngufu.

Sponsored Ad

Umucamanza yashimangiye icyifuzo cy’ubushinjacyaha ko hariho impamvu zituma hakekwa ko abaregwa bakoze ibyaha bakurikiranyweho.

Abaregwa ariko bo bakomeje guhakana uruhare mu byo bashinjwa bagashimangira ko batageze mu gace byemezwa ko bakoreyemo ibyaha.

Mu cyemezo cye, umucamanza yavuze ko inyandiko mvugo z’abaregwa ndetse n’abatangabuhamya zerekanye ko hari impamvu zikomeye zishinja babiri mu baregwa uruhare mu gusambanya abagore ku ngufu.

Abo ni Private Ndayishimiye Patrick w’imyaka 27 na Fidele Nishimwe we w’imyaka 23.

Ku ikubitiro abahohotewe ngo ntibashoboye kumenya imyirondoro y’abasirikare kuko bari bakuye amazina ku myambaro yabo y’akazi.

Gusa ubwo bajyanwaga mu kigo cya gisirikare cya Kami kiri hafi aho abaturage bahohotewe ngo bashoboye kwerekana amasura y’ababakoreye ibyaha.

Aba basirikare ngo bahakanye ibyaha ariko ntibashobora gusobanura uko bageze mu gace kabereyemo ibyaha kandi atari ho bari bagenwe gukorera akazi k’irondo.

Urukiko ngo rwabonye kandi n’ibimenyetso by’uko aba basirikare bakubise bakanakomeretsa abagabo mbere y’uko basambanya abagore babo.

Ku bandi basirikare 3 Gatete Francois, Gahirwa John na Theoneste Twagirimana, umucamanza asanga nta bimenyetso bikomeye byerekana ko babaye abafatanyacyaha mu cyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nk’uko babiregwa n’ubushinjacyaha.

Gusa asanga hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko barenze ku mategeko y’izamu ndetse no guhishira ibyaha byakozwe na bagenzi babo.

Hari n’umusivili aregwa

Mu baregwa hari n’umusivili Donath Ntakaziraho, umucamanza avuga ko nta bimenyetso bikomeye bimuhamya ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku gahato.

Gusa uyu munyerondo, ngo ibimenyetso bikomeye bimugaragaza nk’umufatanyacyaha mu byaha byakozwe n’abasirikare byo gukubita no gukomeretsa.

Ku ikubitiro abahohotewe ngo ntibashoboye kumenya imyirondoro y’abasirikare kuko bari bakuye amazina ku myambaro yabo y’akazi

Umwanzuro w’urukiko utegeka ko abaregwa uko ari batandatu bagomba kuguma mu munyururu mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe hategurwa urubanza rwabo mu mizi.

Ibi byaha byakozwe n’abasirikare babarizwaga muri batayo ya 53 iba mu kigo cya gisirikare cya Kami byamenyekanye mu kwezi kwa 3.

Aha hari mu gihe cy’amategeko akarishye yabuzaga abaturage gusohoka mu mazu kubera ingamba zo kwirinda icyago cya COVID 19.

Abaturage ngo baketse ko aba basirikare bari mu kazi ko kureba ko ingamba zubahirizwa ariko batungurwa no kubona ibyaha babakoreye.

Ni inkuru yaciye igikuba muri aka gace karangwamo imiturire y’akajagari aho abaturage bari bamaze igihe bahatirwa kwimuka baregwa kuba mu gace kabashyira mu kaga.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa