skol
fortebet

Abasirikare bakekwaho gukorera "ibyaha bikomeye" abaturage bo mu karere ka Gasabo batangiye kuburanishwa

Yanditswe: Monday 11, May 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2020,Urukiko rwa Gisirikare ruri gukorera i Kanombe ruri kuburanisha urubanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ruregwamo abasirikare 5 n’abasivili 2 bakurikiranyweho ibyaha binyuranye bakekwa ko bakoreye ahazwi nka Bannyahe muri Nyarutarama.

Sponsored Ad

Nubwo byari byitezwe ko iburanisha ribera mu ruhame ahabereye icyaha nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo mu Ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2020,ntibyakunze kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Kuwa 02 Mata 2020 nibwo bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kangondo ya kabiri mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahazwi nko muri Bannyahe, bavuze ko hashyize ibyumweru bibiri abasirikare babatera bakabahohotera.

Umwe mu baturage yabwiye Ijwi ry’Amerika ati “Yaransohoye mu nzu saa munani z’ijoro,arambwira ngo ndamubeshyeye ngo atwaye memory card.Yajyaga kunkubita nkabona agiye kwikubita hasi,nk’umuntu wasinze.Natinye kwiruka kubera ko inkeragutabara zari zagose hose ndetse mbona yandasa kuko yari yasinze.Telefoni yanjye arayimena na memory card yanjye arayitwara.Bahise bafata mugenzi wanjye baramukubita barangije bamugaragura mu mazi..”

Undi yagize ati “Hari abasirikari baza bakaguma hano hasi,undi akazamuka agafata ibintu bamanuka bakabigabana.

Undi muturage avuga ko yabonye umusirikare ari gukubita abantu 5,nawe aramuhamagara undi amusanze amukubita inkoni 4 mu bitugu.Yavuze ko yamutwariye na telefoni.

Umwe mu bagore yabwiye abanyamakuru uko umusirikare, atamenye izina ariko wambaye imyenda y’akazi ke afite n’imbunda, yabakinguje agasohora umugabo we akamukubita.

Uyu mugore avuga ko aje kubaza icyo ahora umugabo we yahise amufata amusambanya ku ngufu.

Umwe mu bayobozi ba Kangondo ya II yavuze ko aba basirikare baza ku manywa bakerekana ko bari gucunga umutekano byagera nijoro bagatangira kwambura abaturage no kubakubita.

Nyuma yo kumva ibi byaha aba baturage bavuze ko bakorewe n’ingabo z’ u Rwanda,RDF yahise ishyira hanze rigira riti “RDF irizeza abaturage ko ubutabera buzatangwa. Urubanza ruzabera mu ruhame aho ibyaha bakekwaho byakorewe.

RDF iramagana ibikorwa ibyo aribyo byose byo kurenga ku mategeko y’u Rwanda, cyangwa indangagaciro za RDF, bikozwe na bamwe mu bakozi bayo. Ubutabera, umutekano no gufasha abahohotewe ni inshingano zacu z’ibanze.”

Icyo gihe,Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyangango, yabwiye ijwi ry’Amerika ko hari abasirikare batatu bamaze gufatwa bakekwaho ibyaha bikomeye, ndetse iperereza rikaba rikomeje.

Yakomeje ati “Nibyo ayo makuru RDF yayamenyeshejwe ejo,natwe rero twihutira kuyakurikirana.Abasirikare ba RDF batatu ubu bari mu maboko y’inzego z’ubushinjacyaha bwa gisirikare, kugira ngo bakurikiranweho ibyaha baregwa.

Ibyaha baregwa ni ibyaha bikomeye,iperereza nirigaragaza ko babikoze nkuko bisanzwe muri RDF bazahanwa bikwiye.Bene urwo rubanza rwabo, rubera mu ruhame aho icyaha cyabereye ngo binabere abandi urugero.”

Lt Col Innocent Munyangango yavuze ko bakimara kumenya aya makuru bahise bohereza abayobozi bo kujya guhumuriza abaturage no kubamenyesha ko bazahabwa ubutabera mu gihe gito gishoboka.

Kuwa 03 Mata 2020,i Nyarutarama mu mudugudu wa Kangondo II ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye ikusanyamakuru ku basirikare baregwaga ibi byaha birimo gufata abagore ku ngufu, ubwambuzi no gukubita no gukomeretsa abantu muri aka gace.

Mu gitondo kare,abaturage bazaga ku kigo cy’ishuri kiri mu mudugudu wa Kangondo II, umwe umwe, bakabazwa amakuru y’ibyabaye akandikwa.

Ayo makuru yatanzwe ubushinjacyaha buraza kuyifashisha muri uru rubanza rwabaye hakurikijwe ingamba zo kwirinda COVID-19 zirimo guhana intera ku baburana.

RDF ishimangira ko itazihanganira abasirikare b’u Rwanda bica amategeko y’Igihugu cyangwa amahame y’umwuga w’Igisirikare igenderaho arimo guharanira ubutabera, kubungabunga umutekano w’abantu, ibyabo n’Igihugu muri rusange ndetse no gutabara rubanda nk’uko biri mu nshingano zayo z’ibanze.



AMAFOTO: IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa